Ibya Miannaert na Rayon byasubiye irudubi…Ngo Sadate yaramubeshye

0
86
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Ivan Minnaert, yavuze ko Sadate Munyakazi uyobora iyi kipe yamubeshye none akaba agiye kwiyambaza izindi nzego ziri hejuru ya FERWAFA.

Nyuma y’uko iminsi 60 irangiye, Komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA yari yahaye Rayon Sports, ubuyobozi bwayo bwamusabye ko bahura bakaganira.

Miannaert uvuga ko yagombaga kubonana n’abayobozi ba Rayon ku wa Mbere, yabwiye Umuseke ko yagiye aho bagombaga kubonanira akabategeza akababura.

Ati “Narahageze ntegereza Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate amasaha arenze abiri, Ntabwo yigeze aza, ni umugabo udahagarara ku ijambo utubaha abantu.

Narabubashye bansabye ko twaganira, gusa ntabwo nzahora muri ibi, nkeneye kwishyura inzu cyangwa ibindi byamfasha mu buzima busanzwe, maze gukorana na bo inama nyinshi ntakaza umwanya wange ndetse n’amafaranga, navuganye na bo kenshi, ubu ngiye kureba umunyamategeko wange kuko ndambiwe guhora mbeshywa na Rayon Sports, ngomba kwiyambaza izindi nzego.”

Imiterere y’ikibazo cya Rayon Sports na Ivan Minnaert

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’Akanama ka FERWAFA gashinzwe gukemura amakimbirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama 2019, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

Imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Iyi Komisiyo yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert $7500 yari yasigaye ku masezerano bumvikanyeho ndetse ikanatanga n’indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi $2000 kubera ubwumvikane butubahirijwe, amafaranga ikayamarana umwaka n’igice.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko kandi Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $4000 y’indishyi angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yari kujya ahembwa Ivan Minnaert iyo aza guhabwa amasezerano mashya y’Umuyobozi wa Tekiniki.

Yategetse kandi Rayon Sports kwishyura uyu mutoza w’Umubiligi $820 y’itike y’indege Kigali- Bruxelles bari bemeranyijwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka aho kuba $1000 nk’uko uruhande rwa Minnaert rwabyifuzaga.

Muri rusange, FERWAFA yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.836 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here