Ibyemezo byose by’inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

0
534
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

ku wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.Dore ingingo z’ingenzi z’ibyavugiwemo byose.

1. Inama y’Abarninlsitiri yasuzumye ingamba zafashwe​ mu gukumira ikwirakwizwa ry’Icyoreso cya COVID-19, yemeza ko ingamba zikurikira zihhita zitangira gukurikizwa.izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’imninsi 15 hashingiwe is isesengura ry’Inzego z’ubuzima.

A.Ingamba rusange zo kwirinda COVID-I9

a. GaHunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose

b. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abantu.

c.Serivisi zemerewe gukora zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’Ubuzima (gukaraba intoki,kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y`umuntu n’undi). 

d.Abacuruzi bose barasabwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana.

e. Ingendo adrabujijwe guhera saa tatu z’itoro kugeza sass kunti n’imwe za mu gitondo.

Serivisi zemerewe gukomeza gukora

a.Ibikorwa bylnzego za Leta nlby’abikorera bizakomeza,ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga.

b.Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe hanze biremewe, ariko inyubako zikorerwamo imyidagaduro (gyms) bizakomeza gufunga.

c.Ingendo zemewe guSA hagati mu Ntara. Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe, ariko zizasubukurwa ku itariki ya 01 Kamena 2020.

d.Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

e.Ishyingirwa inibere y’Ubuyobozi riremewe, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa ibirori byo kwiyakira ntibyemewe.

Serivisi zizakomeza gufunga. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato baziyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bazahabwa.

 b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Utubari tuzakomeza gufunga.

e. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi. Bizongera kwemererwa gutwara abagenzi guhera ku itariki ya 01 Kamena 2020.

f. Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.

2. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3596 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, gahunda n’ingamba zikurikira:

a.Imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021 hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari y’igihe g,iciriritse cy’imyaka itatu 2020/21 – 2022/23;

b. Ingamba zivuguruye mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’i Paris 
yerekeye imihindagurikire y’Ikirere no kubungabunga ibidukikije;

c.Umushinga wa East Investment Company wo kubaka no guteza imbere isoko rya Bugesera.

5.Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

a. Umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe iby’Ikirere mu Rwanda (Rwanda Space Agency);

b.Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano avuguruye ashyiraho Umuryango w’Ubukungu wIbihugu bya Afurika yo hagati (ECCAS).

6.Inama y’Abaminisitiri yunguranye ibitekerezo ku ivugururwa rya gahunda yo guteza imbere siporo mu mashuri.

7.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagarira ibihugu byabo ku rwego rw’Abambasaderi n’Umuryango Mpuzamahanga mu Rwanda:

a.Bwana Jaspal Singh: Ambasaderi wa Repubulika ya Singapore mu Rwanda ufite ikicaro muri Singapore.

b.Bwana Jesus Agustin Manzanilla Puppo: Ambasaderi wa Repubulika ya Venezuwela mu Rwanda ufite ikicaro i Nayirobi.

c. Bwana Valentin Zellweger: Ambasaderi w’Ubusuwisi mu Rwanda ufite ikicaro i Nayirobi.

Uhagarariye Umuryango Mpuzamahangao Madamu Mama Keita: Umuyobozi w’ibiro by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika (UNECA) ufite ikicaro i Kigali.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Abagize inama y’Ubutegetsi muUrwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)

Itzhak Fisher yagizwe Perezida,Evelyn Kamagaju yagizwe Visi Perezida,Alice Nkulikiyinka yagizwe ugize inama y’Ubutegetsi,Diane Karusisi nawe yagizwe ugize inama y’Ubutegetsi kimwe na Ivan Kagame yagizwe umwe mu bagize inama y’Ubutegetsi.Tutibagiwe kandi na Eric Kacou wagizwe nawe umwe mu bagize inama y’Ubutegetsi


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here