Ibyiciro by’imirimo iri gukwirakwiza ubwandu bwa Coronavirus muri Kigali byamenyekanye.

0
177
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma yo koroshya ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda warazamutse bikabije gusa uturere nka Rusizi, Kirehe ndetse n’umujyi wa Kigali nibyo byagize uruhare muri iri zamuka ry’ubwandu bwa Coronavirus.

Uturere tubiri Rusizi na Kirehe bivugwa ko impamvu icyorezo cyazamutsemo byatewe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka buhabera ndetse n’ubucuruzi butemewe akenshi bwagaragaye mu karere ka Rusizi.

Mu minsi mike ishize, mu Mujyi wa Kigali, hatangiye kugaragara ubwandu bushya, aho kuva tariki 3 Kamena kugeza tariki 24 Kamena 2020, hagaragaye abantu 34 barimo 25 bo mu midugudu ine ituranye mu Turere twa Nyarugenge na Kicukiro.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu isesengura yakoze basanze ubwandu bushya bwiganje mu bamotari bongeye gukora kuva tariki 3 Kamena, ahakorerwa ibikorwa by’ubwubatsi ndetse no mu tubari twahinduwe za restaurants mu buryo bwo kujijisha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko aha hantu hatatu hagaragara icyuho gikomeye cyane kandi hari n’abantu bahaturuka banduye.

Yagize ati “Iyo urebye usanga abantu baragiye banduzanya hagati yabo, biciye cyane cyane mu guhererekanya amafaranga, mu kunywa inzoga n’abantu bakora ahantu hatandukanye nk’aho barimo kubaka cyane cyane ariko batuye muri iyo midugudu.”

Dr Mpunga yakomeje avuga ko abantu bagenda banduzanya hagati yabo kubera kutubahiriza ingamba zo kwirinda ari zo; kwambara agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba, ndetse hakaba hari n’abanywa inzoga kandi bitemewe ugasanga bahuriye ahantu hatandukanye.

Yagize ati “Hari abamotari batangiye kugaragara ko bagenda bandura, iyo ugiye kubikurikirana usanga ari abamotari bamwe badakurikiza ziriya ngamba cyane cyane mu kwishyuza amafaranga mu ntoki, ariko nabo nyine usanga n’imyitwarire yabo hanze itameze neza”.

Aba bamotari kandi usanga badakurikiza amabwiriza uko bikwiye. Abamotari basabwa kugendana umuti w’isuku uhabwa abagenzi mu ntoki ndetse ugasukuzwa ingofero (casque) yambarwa kuri moto, buri mugenzi n’umumotari bakaba bambaye agapfukamunwa n’amazuru ndetse umugenzi akitwaza agatambaro abanza mu ngofero yambarwa kuri moto.

Dr Mpunga yavuze ko aha kabiri hari icyuho cy’ubwandu bushya bwa Coronavirus ari ahantu bubaka haba hari abantu benshi ariko n’abakuriye ibyo bikorwa ntibashyire mu bikorwa ingamba zo gukumira Coronavirus.

Ati “Cyane cyane urasanga kwambara udupfukamunwa bidakorwa, urasanga abantu begeranye, batanakaraba, ari naho bava bandura kandi batuye ahantu hatandukanye”.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko ahandi ha gatatu hari icyuho cya Coronavirus ari ahantu hari utubari kera kubera ko tutarafungura bakabyita restaurants, ariko iyo wajyayo ugasanga nta kindi bakora bacuruza inzoga. Hari kandi n’abandi bagenda bazicuruza mu ngo zabo nabyo bigatuma abantu bahahurira kandi ntibubahirize ingamba zo kwirinda bityo bakandura.

Dr Mpunga ati “Turagira ngo tuburire izo nzego eshatu ko bikomeje kugaragara ko bari gutuma iyi ndwara ikwirakwira mu banyarwanda kandi ntibadashyira mu ngamba gahunda zo gukomeza kwirinda, byazatuma abanyarwanda benshi bandura kandi ntabwo igihugu cyabyemera”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye ko buri wese ahagurukira kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus kandi ‘birasaba ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we, ariko akabanza akaba ijisho rye ubwe akirinda’.

Yagize ati “Ntabwo twifuza na gato ko Kigali yose yagera aho twongera gusubira muri Guma mu Rugo, tugera aho tuvuga ngo imodoka ziva mu ntara ntizihagarare, ntitwifuza ko twagera aho tuvuga ngo ntabwo wava Kimironko ngo ujye Nyamirambo, ntitwifuza kumva twahagaritse imodoka zo muri uyu mujyi, turifuza ko uyu mujyi udasubira muri Guma mu Rugo”.

src: IGIHE


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here