Ibyo ukwiye ku menya byose ku ntandaro n’amateka y’urwango ruvanzemo imirwano hagati ya Isiraheli na Palestine

0
53
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Iyi ni karita itwereka imipaka ya Isiraheli na Palestine mu bihe bitandukanye

Muri iyi minsi mu gice cy’uburengerazuba bw’Aziya ndetse n’isi yose muri rusange ihangayikishijwe bikomeye n’imirwano ya hato na hato hagati y’abaturage ba Isiraheli n’abaturage ba Palestine. Mu by’ukuri nubwo intambara yeruye ya palestine na Isiraheli yatangiranye nyuma gato y’ishingwa rya Isiraheli nk’igihugu mu 1948.Nyamara mu myaka ya 1920 urwango hagati y’abayahudi n’abarabu batuye muri ako gace rwari rwaratangiye kugaragara

Kumva neza intandaro y’ubu bushyamirane biradusaba kugaruka mu binyejena byinshi mbere.Mu kinyejana cya kabiri abaromani basenye bikomeye igihugu cyari gituyemo abayahudi,ibi bitera abayahudi guhunga bagana mu bihugu byiganjemo iby’uburayi.Bamaze kugenda abarabu bari begereye utwo duce batangiye gutura mu matongo ya bariya Bayahudi bahunze ,bakomeza kuhatura mu binyejana byinshi byakurikiye.Nyamara aba bayahudi aho bari baratataniye mu bihugu byinshi by’iburayi ntibigeze batezuka ku muco wabo cyane cyane ku idini ry’abo rya kiyahudi.Aba bayahudi bagiye babaho nabi mu bihugu batataniyemo,bakangwa cyane n’abaturage kavukire bw’ibyo bihugu.Ibi byaje kugeraho mu bihugu byinshi hatorwa amategeko abakumira muri serivisi nkenerwa za buri munsi nko kwiga ,kubona akazi,gushaka n’abanyagihugu baho n’ibindi kugeza n’aho bakorewe igikorwa cya Jenoside mu ntambara ya kabiri y’isi n’abanazi ba Adolf Hitler.

Mu guhangana n’izi ngorane mu myaka y’1800 abayahudi batangije igikorwa gikomeye cyiswe “Zionism” cyangwa se twagenekereza mu kinyarwanda ngo “DUSUBIRE SIYONI”.Zionism ni igikorwa cyatangijwe nk’ishyaka rya politike n’umugabo witwa Theodor Herzl.Mu ntego ya Zionism harimo gucyura abayahudi bose bari baratatanye bagasubizwa ku butaka bitaga ko ari ubwabo.Indi ntego yari ukwigisha abana bato amateka y’idini ya kiyahudi.Zionism kandi yashimangiraga ibi muri aya magambo”Abayahudi ni ubwoko  bunini kandi bufite idini ryabwo, bwahozeho bukwiye igihugu kandi bwaragihoranye kimwe n’andi moko y’isi”.

Ibi bitekerezobyamaganirwaga kure n’abaturage bari batuye palestine ndetse n’abarabu bose.Babonaga Zionism byari ubukoloni bw’abanyaburayi bwari bugamije gutwara ubutaka bw’abanyapalestine.Ubwami bw’abaturukiya bwamenyekanye otoman bwayoboraga aka gace k’ifuzwaga n’abayahudi mu myaka 400 yose yari ishize bwamaganiye iki gitekerezo kure.Gusa imiryango itandukanye yari igamije gusubiza abayahudi mu gihugu bitaga icyabo nka”World Zionist Organization” na “Jewish National Fund” batangiye gushishikariza no gutera inkunga abayahudi kugura ubutaka ku barabu bari batuye muri ako gace no kuhimukira rwihishwa kandi gahoro gahoro.Ubutaka bwaraguzwe ku bwinshi.Abarabu bamaze gutahura imigambi y’abayahudi batangiye kugirana amahari hato na hato n’abari baraguze ubwo  ubutaka.Ubwami bwa Otoman nabwo bwatoye itegeko ribuza iri gurishwa ry’ubutaka, butangira no gukumira abayahudi kwimukira muri ako gace.Gusa nyuma y’Intambara ya kabiri y’isi na Jenoside yakorewe abayahudi kwimuka kwakajije umurego ariko mu ibanga,ku buryo hagati ya 1946 n’igihumbi 1947 abayahudi 70000 baje gutura muri Palestine.

Ibumoso ni Yasser Arafat,wari perezida wa Palestine naho iburyo ni Benjamin Nyetenyahu,wari minisitri w’intebe wa Isiraheli

Tariki ya 5 Gicurasi 1948 umuryango w’abibumbye wemeje ko Isiraheli ari igihugu.Gusa umugi mutagatifu wa Yeruzalemu ONU yatangaje ko nta gihugu kizawugenzura ahubwo ko uzagenzurwa na ONU ubwayo.Uku gushingwa kwa Isiraheli mu butaka bwari busanzwe ari ubwa Palestine ndetse no mu marembo by’ibihugu by’abarabu bwazamuye uburakari ku bihugu by’Abarabu,bitangiza intambara y’iminsi itandatu tuzakoraho inkuru mu minsi iri imbere.Isiraheri kandi nyma y’aho yakomeje kwigwizaho ubutaka bw’ikirenga yagura imipaka yari yaremejwe na ONU.Ihangana n’abayanyapalestine bashakaga kuyikoma imbere.Kuri ubu ikomeje ibyo bikorwa cyane mu gace kazwi nka Westbank aho iri kuhubaka amasinagogi ku bwinshi.Nubwo abanyapalestine batawhemye kwihagararaho badashaka gutakaza ubutaka bwabo gusa umubare muni wabo umaze guhungira mu bihugu by’abaturanyi nka Jorudaniya,Libani n’ibindi.Mu minsi iri imbere tuzakomeze kubabwira byinshi kuri iyi ntambara.

 


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here