Ibyo utamenye ku buzima bwa Kanyombya, mu gisirikare yamazemo imyaka 10

0
487
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ndjoli Kayitankore wamamaye muri sinema n’itangazamakuru nka Kanyombya, ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu aho yamazemo imyaka 10.

Kanyombya yinjiye mu gisirakare mu 1992, aganira na ISIMBI dukesha iyi nkuru avuga ko atabitewe no gushaka amafaranga ahubwo byatewe no gukunda igihugu, yumva yafatanya n’abandi bitewe n’ibihe yabonaga u Rwanda rurimo.

Yinjira mu gisirikare akaba yarinjiriye ku Murindi wa Byumba, ubu ni mu Mujyaruguru mu karere ka Gicumbi.

Avuka ko ikintu gikomeye yigiye mu gisirikare ngo ukutareba ku nyungu ze gusa ahubwo akareba no ku nyungu z’abandi.

Yagize ati“ikintu gikomeye nigiyemo ni ukwiyobora ariko nkayobora n’abandi, si ukureba ku nyungu zanjye ahubwo nkareba no ku nyungu z’abandi, bivuze ko ndiho kugira ngo n’abandi babeho ntabwo ndiho kugira ngo mbeho njyenyine.”

Mu myaka 10 yamazemo ikintu atazibagirwa ari uburyo we n’inkotanyi babohoye igihugu aho yibuka cyane indirimbo bazaga baririmba.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here