Ibyo wagenderaho uha izina umwana wawe

0
249
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Iyo uvutse baguha nibura amazina abiri, izina ry’umuryango n’izina abenshi bakunze kwita irya gikirisitu benshi bahabwa n’abihaye Imana.

Kwita izina ni ikintu cyiza, amazina abaye atariho, byajya bitwara umwanya utari mucye mu kuvuga umuntu, kumuhamagara, cyangwa kumurangira undi. Ariko amazina niyo agutandukanya na mugenzi wawe.

Mu mategeko ya leta, umubyeyi asabwa kwita umwana we izina rye mu gihe akivuka, amategeko avuga ko buri mwana afite uburenganzira bwo kugira izina.

Mu kubungabunga ubudasa bw’izina ry’umwana, itegeko rivuga ko umwana atemerewe guhabwa amazina yose asa neza neza n’ayase, nyina, cyangwa abo bavukana mu nda.

Birenze kukugira izina kandi ryisa, umubyeyi asabwa kwita umwana we izina ryiza, ridatukana, ridasebanya cyangwa ngo rihonyore uburenganzira bw’umwana cyangwa umuco nyarwanda.

Mu gihe umubyeyi yakwise izina ritakunyuze, itegeko ritanga uburenganzira bwo kurihindura unyuze mu nkiko. Kugirango urege usaba guhindura amazina yawe, ugomba kugaragaza ko iryo zina, ritaguhesha icyubahiro, rituje indangagaciro za sosiyete ubamo cyangwa hari undi muntu mwitiranwa, ukaba ufite impungenge y’imitungo yawe.

Abanyarwanda bo hambere bitaga amazina bashingiye ku bihe barimo, abandi bakita basingiza urubyaro rwabo,ingero: Shema, Manzi, Ganza, Umutoni, Umutesi, Umuhoza, Umunyana.

Uko iminsi yagiye ishira ariko, ababyeyi bagiye bita amazina atandukanye ahanini bitewe na websites za interineti zitanga urusobe rw’amazina anyuranye n’igisobanuro cyayo.

Uzasanga abana bamwe bitiranwa n’imijyi, ibyamamare, cyangwa bagahabwa amazina afite amateka y’abantu cyangwa y’ahantu.

Ibyo ugomba kugenderaho wita umwana wawe:

Ugomba gutoranya izina rifite igisobanuro kandi cyiza ku buryo umwana azakura aharanira gushing ikirenge mw’izina rye, abanyarwanda baca umugani ngo izina niryo muntu.

Izina rye rigomba kuba ridasa n’irya benshi, kuko iyo umwana yitiranwa n’abana benshi nko kw’ishuli bimuteza urujijo, rimwe na rimwe akitaba atariwe uhamagawe.

Yego, kugira ubudasa mw’izina ni byiza ariko na none si byiza kwita umwana izina rigoye kuvuga ngo akumbe yitandukanye n’abagenzi be. Benshi mu bamuhamagara uzasanga bavuga izina rye nabi, ikintu azahora ahangana nacyo ubuzima bwe bwose, bimusaba kurisubiramo kenshi.

Byaba byiza, umwana ahawe izina rimuvuga ibigwi, rimutaka, kurusha kumutega iminsi, icyo benshi bita mazina y’amagenurano, kuko rimwe na rimwe bimutera ipfunwe ryo kwivuga mu ruhame cyangwa bikamutwara umwanya we mu nkiko, asiragira kurihinduza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here