Ibyo wamenya kuri ‘Beligian Blue’ ibimasa bigira ibizigira nk’iby’umusore wateruye ibyuma

0
252
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ubwoko bw’inka bwitwa ‘Belgian Blue’ cyangwa ’Blanc-Bleu Belge mu gifaransa’, ’Belgisch Witblauw mu Kidage’ ni inka z’ibimasa byo mu Bubiligi byavuye mu kubanguriranya amoko y’inka zitandukanye zirimo izavuye mu Bwongereza zikabangurinywa n’izari zisanzwe mu majyaruguru y’Ububiligi.

Izi nka hari abazita ubwoko bw’abaciriritse ‘Race de la Moyenne’ hari abazita ‘Haute Belgique’ andi mazina yazo ni ‘Belgian Blue-White’ ‘Belgian White’ na ‘Blue Pied’, ‘Belgian White Blue’, Blue ; na Blue Belgian.

Umubiri w’izi nka ufite ubushobozi bwo gufata fibre ziba zariye mu byatsi ukazikoramo imikaya myinshi ari nabyo bituma zigira umubiri ukomeye ugizwe n’imyama nyinshi ku gice cy’amavuno yazo. Ukwiyongereza kw’izo nyama byitwa (hyperplasia).

Ijambo ubururu riboneka mu mazina ahabwa izi nka rikomoka mu kuba izi nka akenshi zigira ubwoya bw’ubururu buvanze n’ibara ry’ ivu (grey color). Nubwo bimeze gutya ariko izi nka zigira amabara menshi arimo ikibamba, n’igitare.

Amateka ya Beligian blue

Mu kinyejana cya 19 nibwo ubwoko bw’inka zaturutse mu Bwongereza zageze mu majyaruguru y’Ububiligi zibangurirana n’ ingweba (inka z’amahembe magufi kandi ananutse) hatagira kuvuka Beligian Blue. Mu kinyejana cya 20, mu myaka ya za 1950, nibwo Professor Hanset yakoze amavugurura kuri ubu bwoko bw’inka za Beligian blue.

Mu mwaka wa 1978 nibwo ‘Belgian Blue’ zagejejwe muri Leta zunzwe ubumwe za Amerika zijyanyweyo ‘Nick Tutt’ umworozi wo muri Canada wari wimukuye muri Leta ya Texa.

Izi nka za ‘Beligian Blue’ imbyeyi zazo ntabwo zigaragaza imiterere idasanzwe nk’uko bigaragara ku mfizi. Imfizi ya Beligian blue iyo ikiri mu nda ya nyina mu kwirema kwayo proteine ziba nyinshi bigatuma habaho ibyitwa ‘myostatin’ ubwikuba kabiri kw’inyama zakabaye zigiye umubiri w’iyo mfizi. Ibi bituma iyi mfizi no mukuvuka kwayo ivuka ifite ibiro biruta cyane iby’inka zo mu yandi moko.

Beligian blue zibamo izi Ikibamba

Izi nka aho gukomeza kuzita ‘Beligian Blue’ reka tuzite ‘Imbiligi’. Professor Hanset wakoze amavugurura ku Mbiligi, yakoze ubushakashatsi akabona ko iyo zigaburiwe ibyo kurya bitarimo protein nyinshi izi nyama zidakura cyane nk’uko bigenda iyo zigaburiwe ibyo kurya birimo proteine nyinshi. Imbiligi kandi iyo zigaburiwe ibyo kurya birimo fibre nyinshi bituma ibinure byazo bigabanuka imikaya yazo ikumuka.

Ingorane z’Imbiligi

Imbyeyi ihaka Imbiligi irahagorerwa cyane mu gihe cyo kubyara kubera ko inyana y’Imbiligi iri mu nda iba ifite inyama zikubye kabiri inyana isanzwe ari nabyo bituma mu gihe cyo kuvuka igorana kuko inzira igomba kunyuramo ivuka iba ifunganye ugereranyije n’ubunini bwayo. Uburyo bwiza bwo kubyara imbyeyi ihaka Imbiligi ni ukuyibaga.

Ingweba zo mu Bubiligi zimijwe n’inka zitwa Charolais zo mu Bufaransa n’Ubwongereza havuka Beligian Blue twise ’Imbiligi

Umusaruro w’Imbiligi

Imbiligi nubwo zitanga umusaruro mwinshi y’inyama bitewe n’uko zigira inyama zikubye kabiri, kugera ku musaruro wazo biragorana kuko kuzorora bisaba ubuhanga, kandi zikaba zikenera indyo yihariye kugira ngo zikure neza. Imbiligi kandi ntabwo zihanganira ingere (climate) ibonetse yose.

Ingweba zo mu Bubiligi zimijwe n’inka zitwa Charolais zo mu Bufaransa n’Ubwongereza havuka Beligian Blue twise ’Imbiligi Iyi mfizi ni iyo mu bwoko bwa Charolais, Charolais ni agace ko mu Bufaransa kahoze ari igihugu kigenga, aka gace niko kitiriwe ubwoko bw’izi nka, nk’uko mu Rwanda tuvuga ngo inka z’Inyarwanda.

Iyi mfizi ni iyo mu bwoko bwa Charolais, Charolais ni agace ko mu Bufaransa kahoze ari igihugu kigenga, aka gace niko kitiriwe ubwoko bw’izi nka, nk’uko mu Rwanda tuvuga ngo inka z’Inyarwanda

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here