Igaba Ishimwe wa Arsenal yanze ubutumire bwo kuza gukinira Amavubi

0
4911
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Lewis George Igaba-Ishimwe, umunyarwanda ukinira Arsenal y’abatarengeje imyaka 23 wifuzwaga n’u Rwanda ngo abe yakinira Amavubi, amakuru avuga ko yanze ubutumire bw’ikipe y’igihugu kuko yumva agifite amahirwe yo gukinira Norway yakuriyemo.

Ishimwe Igaba, umukinnyi ukina ku ruhande asatira, ari ku rutonde rw’abakinnyi benshi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo bifuzwa gukoreshwa n’umutoza Mashami Vincent w’ikipe y’igihugu.

Amakuru yamenyekanye ni uko uyu mukinnyi yari ku rutonde rw’abakinnyi Mashami yifuzaga guhamagara ku mukino wa Cape Verde uzaba mu kwezi gutaha.

Aya makuru yatanzwe n’umwe mu bantu bo muri FERWAFA, avuga ko uyu mukinnyi yegerewe akaganirizwa ndetse asabwa kuba yaza gukinira Amavubi ariko ababwira ko kuri iyi nshuro bitapfa gukunda kuko ategereje amahirwe yo kuba yakinira igihugu gikomeye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19, avuga ko ategereje kureba ko yazakinira ikipe y’igihugu ya Norway, igihugu yakuriyemo, ni mu gihe anavuga ko mu gihe ari no mu Bwongereza yazagira amahirwe yo gukinira iki gihugu, bityo ko atahita afata umwanzuro wo kuza gukinira Amavubi.

Amakuru avuga kandi ko abandi bakinnyi nka Monnet Paquet wa Saint Etienne mu Bufaransa, nta gihindutse azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu ku mukino wa Cape Verde kuko yamaze kwemera gukina u Rwanda ndetse Mashami akaba yaramaze kumuhamagara undi akamwemerera.

Biteganyijwe ko nyuma y’inama ya MINISPORTS na FERWAFA uyu munsi ari bwo hari bumenyekane igihe ikipe y’igihugu izahamagarirwa.

Impamvu ikipe y’igihugu yatinze guhamagarwa ni uko habayeho ubwumvukine buke hagati ya MINISPORTS na FERWAFA aho Minisiteri yabwiye FERWAFA ko nta mafaranga ifite yo gutwara ikipe y’igihugu mu mwiherero ko federasiyo igomba gukoresha amafaranga yayo.

Ibi byakuruye impaka hagati y’impande zombi, uyu munsi hakaba habaye inama yabere muri Minisiteri akaba ari bwo hari bumenyekane niba MINISPORTS izatanga amafaranga yasabwe na FERWAFA, nyuma y’iyi nama ni nabwo hari bumenyekane igihe ikipe y’igihugu izahamagarirwa.

Src:Isimbi


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here