Igihugu cy’u Burundi mu byishimo nyuma yo kwakira inkuru nziza muri iki gihe cya Coronavirus.

0
650
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri iyi minsi isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus,Banki y’isi yemereye u Burundi miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika yo kurwanya Covid-19.Iyi nkunga ikaba ije mu gihe muri kino gihugu hari hamaze kugaragara abantu batanu (5) banduye coronavirus mu gihe umwe ari we imaze guhitana,nkuko minisiteri y’ubuzima muri kino gihugu ibitangaza.

Nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko iyi nkunga Banki y’isi yatanze yavuye mu kigega cya banki y’isi cyo gufasha ibihugu bikennye kurusha ibindi cyitwa ‘International Development Association’ (IDA)’,ikaba  igamije gufasha u Burundi gukumira ubwandu bushya bwa coronavirus.

Ntabwo ari ibyo gusa iyo nkunga izakora kuko izafasha igihugu cy’Uburundi kongerera laboratoire zabo ubushobozi ndetse no guhugura abakozi bo mu nzego z’ubuzima.

Igihugu cy’u Burundi kikaba kinengwa n’abantu batandukanye ko kitigeze gifata ingamba hakiri kare,zagifasha guhangana na kino cyorezo.Mu gihe abayobozi bu Burundi bo batangaza ko  ingamba zigenda zifatwa bitewe n’uko iki cyorezo kifashe mu gihugu.

Muri iki gihe isi yugarijwe na Coronavirus Banki y’isi itangaza ko izatanga inkunga ingana na miliyari 160 z’amadolari y’Amerika mu bihugu birimo kurengera abazahaye, mu kubifasha kuzahura ubukungu. Inzobere mu bukungu n’imari zivuga ko ingaruka z’iki cyorezo zizakomerera ubukungu bw’isi n’imibereho y’abantu muri rusange, cyane cyane abakennye kurusha abandi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here