Ihere ijisho uburanga bwavugishije benshi bw’umugore wa 2 wa Haruna Niyonzima [AMAFOTO]

0
621
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Tariki ya 27 Mata uyu mwaka wa 2020 nibwo kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi HARUNA NIYONZIMA yashakanye na Cassandra Rayan ukoresha izina rya Cassa Rayaan kuri instagram,amushaka nk’umugore we wa kabiri dore ko idini rye rya Islam ribimwemerera.

Umukinnyi wa Yanga Africans,Haruna Niyonzima,yakoranye ubukwe n’umukobwa bari bamaze iminsi bakundana Cassandra Rayan uyu muhango ukaba warabereye mu gihugu cya Tanzania aherereyemo.

Haruna ntabwo yaje mu Rwanda nkuko bagenzi be Migi na Kagere Meddie babigenje kubera Coronavirus,ahubwo yahise atangira gutegura ubukwe bwe n’uyu mukobwa Cassandra Rayan.

Nkuko amakuru yabivugaga, ngo nuko mbere y’uko Haruna ava mu Rwanda yabanaga n’umugore we basezeranye Uwineza Consolee gusa akaba yarasubiye muri Tanzania ari kumwe n’uyu Cassandra Rayan,bikaba byanarangiye bafungiyeyo indowa nkuko babyita muri iri dini rya Islam.

Uyu mugabo yungukiye mu kuba muri Tanzania nta mikino ihari ahitamo gusezerana imbere y’Imana n’uyu Cassandra,uzwi ku mazina ya Cassa Rayan ku mbuga nkoranyambaga.

Haruna Niyonzima, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru akaba anakinira ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, tariki ya 15 Ukwakira 2015 ni bwo yari yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Uwineza Consolée Nailah batangiye kubana ubwo uyu mukinnyi yari afite imyaka 13 gusa y’amavuko hashingiwe ku myaka igaragara mu byangombwa bye.

Haruna n’umugore we wa mbere bari bamaranye imyaka 17 bakaba bafitanye n’abana gusa akaba yahisemo gushaka undi mugore nkuko idini rye ribimwemerera.

Haruna Niyonzima ni umwe mu byamamare muri Tanzania, yakiniye amakipe atandukanye akomeye arimo ayo mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, Etincelles na AS Kigali; ndetse na Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania.

Mu bihe bitandukanye dore amafoto agaragaza uburanga bw’umugore wa 2 wa Haruna Niyonzima:


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here