Ijambo ryakoze ku mitima ya benshi Denise Bucumi,umugore wa Nkurunziza, yagejeje ku mbaga yitabiriye umuhango wo kumusezera

0
416
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Denise Nkurunziza umugore wa Pierre Nkurunziza,wahoze ari perezida w’u Burundi yashoboye kwihangana avuga ijambo mu kumusezera bwa nyuma muri stade Ingoma i Gitega, avuga ko umugabo we aherekejwe n’imirimo myiza yakoze.

Madamu Nkurunziza mu kwezi gushize yari yajyanywe muri Kenya kuvurwa indwara itaratangajwe izina, agaruka mu gihugu hashize umunsi umwe leta itangaje ko umugabo we yitabye Imana.

Kuri stade y’Ingoma Yuzuye abantu ibihumbi n’ibihumbi,Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa na madamu wa perezida wa Zambia bari mu bashyitsi bakuru, Madamu Nkrunziza yabashije kugira icyo avuga mu izina ry’umuryango wasizwe na Pierre Nkurunziza.

Mu ijambo rye yashimye Imana ko yabahaye kwihangana, ati “byabaye igitangaza cyayo mu bihe bigoye nk’ibi turimo”.

Ati: “Kubura umuntu mu mwanya mutoya wari ugikunze kubana nawe ntibiba byoroshe, ariko mu muryango Imana yaduhaye ingabire y’ubwihangane zo gushobora kubaho muri bino bihe”.

Yashingiye ku magambo yo muri Bibiliya avuga aho bakuye imbaraga zibakomeza, avuga ko iki cyari igihe cye cyo kugenda akaba mbere na mbere yasabye buri wese gutegura nawe igihe cye.

Imirimo myiza y’umugabo we,Nkurunziza

Madamu Nkurunziza yasubiyemo amagambo yavuzwe na Bwana Nkurunziza ati: “Yakunze kuvuga ko ikibi atari ugupfa ahubwo ari ugupfira igihugu nabi ,ugapfira n’umuryango nabi”.

Ati: “Nimureke dushime Imana kuko agiye atarigeze aduhemukira kandi ntiyahemukiye n’igihugu, kuko iyo ahemukira igihugu twari ntitwari kuba turi hano…”.

Abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bakunze kunenga ubutegetsi bwe babushinja guhonyanga uburenganzira bwa muntu.

Umugore we yavuze ko Nkurunziza yakoze ibikorwa byiza byinshi bimuherekeje, ko kandi yapfanye amahoro.

Tuzatera ikirenge mu cyawe – Ndayishimiye

Umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye avuga ko we n’Abarundi bose bazakomeza gukurikiza umurage Nkurunziza abasigiye, ryo gukunda igihugu nk’uko nawe yabikoze.

Yakomeje agira ati”Jyewe ubwanje ndahombye, umuhanuzi mukuru, umwe ubazwa byose, akaba azi n’akari mu nda y’ingoma nk’uwayikannye, wa wundi umenya icyasongoye ihwa”

Isanduku irimo umurambo wa Nkurunziza

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here