Ikipe ya APR FC yamaze kugura Jaques tuyisenge wakiniraga Petro Atlético yo muri Angola

0
2642
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Tuyisenge Jacques wakiniraga Petro Atlético yo muri Angola biravugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya APR FC yo mu Rwanda.

Umwaka ushize nibwo iyi kipe yaguze Jacques Tuyisenge ibihumbi 350 by’amadorali ya Amerika. Ni asaga miliyoni magana atatu na cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni nyuma yaho Tuyisenge Jacques yifuzwaga n’amakipe atandukanye muri aka karere, aho AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa, Simba SC na Yanga SC zo muri Tanzania byavuzwe ko zamushakaga.

Kuri ubu rero biravugwa ko Jaques Tuyisenge yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC ko yayikinira umwaka utaha w’imikino,doreko jaques Tuyisenge aciye k’urukuta rwe rwa instagram yasezeyeho iyi kipe ya kiniraga.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here