Imbamutima za Nduhungirehe wongeye kugirirwa ikizere na Perezida Kagame

0
526
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri uyu wa gatanu,tariki 14 Kanama ,Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame ifata imyanzuro itandukanye.

Muri yo harimo uwo kugira Amb.Olivier Nduhungirehe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi.

Olivier Nduhungirehe yari yakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kubera gushyira imbere ibitekerezo bye.

Kugarurwa mu nshingano za Leta byamunejeje maze anyarukira ku rubuga rwe rwa twitter agira ati,”Nshimiye Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’ikizere cye yangiriye akangira Ambasaderi mu Buholandi.Nijeje gukoresha imbaraga zanjye n’ubunararibonye mu kuzamura umubano mwiza n’ihererekanyabukungu n’u Buholandi n’ibindi njejwe”.

Mu bandi bashyizwe mu nshingano harimo Mutsindashyaka Theoneste wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Kongo.

Mu bindi byemezo kandi byafashwe ,amashuri azakomeza gufunga mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’iz’uburezi ku bijyanye n’uburyo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zokurwanya COVID-19.

Utubari tuzakomeza gufunga.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here