Imbamutima z’umubyeyi w’umwana ufite uburwayi budasanzwe bwayobeye abaganga bose(Amofoto)

0
389
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Biziyaremye Thomas umusore w’imyaka 18 ufite uburwayi bukomeye amaranye imyaka 4 Kugeza ubu nta ndwara iramenyekana uyu musore arwaye.

Mukakabera Florence, umubyeyi w’uyu mwana yaganiriye na AFRIMAX TV avugako uyu mwana agifatwa n’ubu burwayi babanje gukeka ko ari amarozi nyamara atari byo.

Yakomeje agira avugago ibyo byatumye bajya kwa muganga wa gakondo babona nta kintu bitanze,niko kujya kwa muganga usanzwe ariko nabwo ntibyabakundiye kuko ubushobozi bwababanye buke.

Ibyo basabwe gukora birananirana kugeza uyu munsi uyu mwana yabuze amafaranga yo kumunyuza mu cyuma (scanneur) kugirango abaganga babashe kumenya indwara arwaye iyariyo.

Umubyeyi wa Thomas yakomeje asobanura uko umwana we yafashwe aho yavuze ko yafashwe afite imyaka 15 y’amavuko,icyo gihe ngo yatangiye kubyimba amaguru, inda n’igitsina.

Uyu mubyeyi yavuze ko icyo gihe yakoze ibishoboka byose ajya kuvuza umwana we ndetse ubushobozi bugeraho buramushirana, inzu yari afite atayigurisha ndetse ajya no guhingira abandi kugirango abone ubushobozi aza no gufashwa na Se wabo wa Thomas babana (Se wa Thomas yitabye Imana) bagakomeza gupfundikanya kugira ngo bazajyane umwana kwa muganga.

Uyu mubyeyi yaje kujya kwa muganga kuvuza umwana we aho yagiye Kibagabaga nyuma akaza kujya na CHUK. Yavuze ko abaturanyi be bamubaga hafi bakamufasha mu kumugemurira mu gihe Se wabo wa Thomas yamufashaga kumwoherereza amafaranga yo kugura imiti.

Uyu mubyeyi yavuze ko ubwo yajyaga kuvuza Thomas muri CHUK yagize ikibazo kuko amafaranga ibihumbi bitanu yari yajyanye yaje kumushirana bikamuyobera.

Umugiraneza yamusanze yigunze aho kuri CHUK aramufasha amuha amafaranga ibihumbi bitanu abasha gutega arataha.

Umubyeyi wa Thomas yavuze ko kugeza ubu atarabona ubushobozi bungana n’amafaranga ibihumbi 40 yo kujya gucisha umwana we mu cyuma (scanneur) kubera ko ari umuhinzi.

Nubwo nta bushobozi buraboneka ariko Thomas agenda avomwa amazi ari mu nda ye aho umubyeyi we yavuze ko amaze ava mu nda y’umwana we aba afite ibara ryihariye.

Umubyeyi wa Thomas yakomeje avukago inshuro ya mbere umwana we bamuvomye litiro 8 z’amazi.

Ubu burwayi bwa Thomas bwatumye areka amashuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Abaganga bavuraga Thomas babwiye umubyeyi we ko icyo yazize ari ubukene kuko iyo hataba ubukene, umwana we aba yarakize.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here