Imbuga nkoranyambaga zirakataje mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

0
349
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa na batari bake zirimo, Facebook, WhatsApp, Twitter, Google, zirakataje mu gushyiraho ingamba nshya, mu guhangana n’icyorezo cya coronavirusi kuri ubu cyugarije isi.

Facebook; Uru nu rubuga rukunzwe na batari bake kuri uyu mu bumbe utuwe ni kiremwa muntu, doreko uru rubuga rusurwa na basaga miliyari 2.4 Ku munsi. Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya covid-19 uru rubuga rwatangajeko, rugiye gushyiraho uburyo bwo ku genzura ubutumwa butangwa ndetse na makuru atangwa ku iki cyorezo ko niba yose ari ukuri, rwasanga ari binyoma agashami ku mu ryango wabibumbye kita ku buzima (OMS) katangaje, ayo makuru yose azajya ahanagurwa ku rubuga.

WhatsApp; Uru narwo ni urubuga rukorana na Facebook doreko izimbuga zombi ari iz’umugabo witwa Mark Zuckerberg, ukomoka muri leta zunze ubumwe z’Amerika. WhatsApp ikoreshwa na barenga miliyari imwe Ku isi hose, kimwe nka Facebook uru rubuga na rwo rwemejeko, ntamuntu ruzajya rwemererako yohereza ubutumwa bumwe, ku bantu benshi mu gihe ubwo butumwa butandukanye nu kuri guhari kuri coronavirusi.

Twitter; Uru n’urubuga rukomeye rwa jack dorsey, umunyamerika wu mu shoramari mu by’ikoranabuhanga, akaba anaherutse gutanga miliyari imwe y’amadorari mu gufasha guhangana n’ingaruka za coronavirusi, uru rubuga rwamaze kwemezako amakuru avuga kuri coronavirusi, agiye kujya yitabwaho cyane kandi nkuko rwiyemeje guhangana nibikorwa byubugambanyi bubera kumbuga nkoranyambaga, ni nako amakuru avuga kuri coronavirusi agiye kwitabwaho cyane mu rwego rwo guhangana na kino cyorezo.

Google; Uru rubuga nyirarwo yitwa Larry Page, umwe mu bakire bambere Ku isi, kandi akaba nu muyobozi wuru rubuga rukoreshwa na benshi mu bakoresha murandasi Ku isi. Nyuma y’ibyatangajwe nizindi mbuga, Google nayo ikaba yatangajeko igiye gushyiraho uburyo amakuru yose avuga kuri coronavirusi, azajya abanza akanyuzwa mububiko(server) bwabugenewe kandi igatinza gusubizwa kwabwo, kugirango bubanze busuzumwe niba buvuga ukuri guhamanya nibyo agashami k’umuryango wa bibumbye kita kubuzima (OMS) kazajya kaba katangaje. Nibi garagarako ayo makuru atari ukuri azajyahita ahanagurwa ako kanya kuri uru rukuta.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here