Nyarugenge: Imibiri isaga 100 y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ni yo imaze kuboneka mu byobo

0
59
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Imibiri isaga 100 y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ni yo imaze kuboneka mu byobo byamenyekanye ko byajugunywemo abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Aharimo kuvanwa iyi mibiri ni hafi y’isangano ry’umuhanda ahazwi nko ku Ryanyuma mu rugo rw’uwitwa Simbizi François wagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bivugwa ko ari na we wari wahashyize bariyeri.

Guhera ku wa Gatandatu taliki 15 Kanama, 2020 kugeza uyu munsi, abaturage bari gucukura bashakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994 yabonywe mu byobo biri mu kagari ka Kivugiza, muri Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here