Imikino ya UEFA Champions League isigaye izakinirwa mu mugi umwe

0
112
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Irushanwa rya UEFA Champions League izagaruka muri Kanama ikinwa nk’igikombe cy’isi aho izakinwa mu minsi 12 gusa ndetse izakinirwa mu mujyi umwe gusa wa Lisbon kugeza ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuwa 23 Kanama 2020.

UEFA yemeje ko imikino ya 1/16 yo kwishyura izakinwa kuwa 07 Kanama ibere ku bibuga yagombaga guhita iberaho gusa imikino ya ¼ kugeza ku mukino wa nyuma, izakinwa hagati ya 12 Kanama kugeza kuwa 23 z’uko kwezi yose ibere I Lisbon.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzabera nawo uzabera i Lisbon muri Portugal ku kibuga cya Benfica cyitwa Estadio da Luz nkuko byagenze mu mwaka wa 2014.

Izindi mpinduka zabaye n’uko imikino ya ¼ na ½ hazajya hakinwa umukino 1 wo gukuranamo nta mukino wa 2 nkuko byari bisanzwe.
Imikino ya ½ izakinwa tariki ya 18 na 19 Kanama 2020,

Iyi mikino izasubukurwa ikinwa nta bafana bari ku bibuga kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje koreka isi gusa UEFA yavuze ko Portugal ibyemeye bakwemererwa kwinjira mu ma stade.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here