Imiterere y’ubwato Mantis Kivu Queen buzajya bukoreshwa nka hoteli

0
291
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umwaka utaha, umuntu wifite ku mufuka azaba ashobora kuruhuka mu bundi buryo! Kumara ijoro aryamye hejuru y’amazi mu Kiyaga cya Kivu mu bwato bw’akataraboneka buzaba bukora nka hotel.

Ubu bwato ni kimwe mu bikorwa bishya bitegerejwe mu rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, buzashyirwa ku Kibuye mu Kiyaga cya Kivu.

Bwiswe Mantis Kivu Queen uBuranga, buzakora nka hotel, bufite ibyumba (cabin) icumi harimo kimwe gishobora kwakira abantu bo ku rwego rw’abakuru b’ibihugu n’ikindi cy’abanyacyubahiro basanzwe.

Buri kubakwa na sosiyete yo muri Afurika y’Epfo yitwa AfriNest, mu gihe Mantis izobereye mu byo gucunga amahoteli ariyo izajya igenzura imikorere yabwo umunsi ku wundi.

Buri cyumba kizaba kirimo ikintu cyose nkenerwa nko muri hotel, ni ukuvuga ubwiherero n’ubwogero, televiziyo, ibyuma bitanga ubushyuhe n’ubukonje n’ikindi cyose umuntu yakenerera mu cyumba ashaka kuruhukiramo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here