Imitoma Knowless yateye Clement ku isabukuru ye

0
302
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuhanzikazi Butera Knowless yongeye kubwira amagambo ahehereye umugabo we Ishimwe Clement, wizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 1 Nzeri.

Mu magambo uyu mugore yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Nshuti #DARAGO [akazina akunda kumwita]. Wabaye umugisha kuri njye imyaka myinshi cyane. Sinigeze nifuza inshuti ikuruta muri uru rugendo, no kubana mu buzima. Isabukuru yawe n’ubuzima bwawe, nkwifurije ko biba byiza nk’uko uri mwiza. Isabukuru nziza @clementishimwe!!! #B&IOB turagukunda. Uri roho nziza cyane.”

Ishimwe Clement yamusubije ati “Urakoze cyane B, ndagukunda buri gihe.”

Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwegeranye na Golden Tulip Hotel, tariki ya 7 Kanama 2016. Basezeranye mu mategeko kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Ubu bukwe bwavugishije abantu kuva bwatangazwa kugeza butashye, bwitabiriwe n’inshuti nke z’aba bombi n’abahanzi barimo Uncle Austin, Makanyaga, Tom Close, Christopher, Dream Boyz, Oda Paccy, Ssgt Robert, Bruce Melody, Dj Pius n’abandi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here