Impamvu bwa mbere mu Rwanda mu munsi umwe,habonetse abanduye COVID-19 benshi (59)

0
551
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye abarwayi benshi ba Coronavirus kuko abantu 59 bayisanganywe mu bipimo 2287 byafashwe uyu munsi mu gihe 11 bayikize basezererwa mu bitaro.

  • Abanduye ni 787 (Barimo 59 bashya)
  • Abakize ni 370 (Barimo 11 bashya)
  • Abakirwaye ni 415
  • Abantu babiri bamaze kwitaba Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa ni 113 544 (Birimo 2287 bishya)

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Kamena 2020 rigaragaza ko abarwayi bashya bakuwe mu bice bitandukanye by’igihugu ariko abenshi bakaba biganje mu Karere ka Kirehe.

Rigira riti ‘‘Abarwayi bashya bagaragaye i Kirehe (33), Rusizi (12), Kigali (7), Nyamasheke (4), Rubavu (3).’’

Mu by’ukuri ,umuntu ashobora kugira ubwoba bw’izamuka ry’imibare,agakeka ko ari uko abaturarwanda batari kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa rya Coronavirus,gusa si yo mpamvu nk’uko bigaragara mu mibare umubare munini w’abanduye n’abinjira mu Rwanda baciye ku mupaka wa Rusumo bagahita bapimwa,abandi ni abinjirira ku mupaka wa Rusizi.

I Kigali naho abanyarwanda bari barabuze uburyo bwo gutaha bapimwa bageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe bagenda basanganwa ubwandu.

Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye abarwayi benshi mu munsi umwe kuko byaherukaga ku wa 14 Kamena no ku wa 20 Kamena 2020 ubwo habonekaga abantu 41 banduye.

Ni ku munsi wa kabiri wikurikiranya mu Mujyi wa Kigali hagaragaye abarwayi, kuko barindwi bahabonetse biyongereye kuri batandatu bahagaragaye ku wa 21 Kamena 2020.

Utundi duce tutari duherutse kugaragaramo ubwandu bushya turimo Akarere ka Nyamasheke gahana imbibi n’aka Rusizi kari mu kato kubera ubwandu bukikabonekamo ndetse n’aka Rubavu kashyizwe mu bihe bidasanzwe kugira ngo hakomeze hakazwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyemeje ko ishusho y’iminsi 100 icyorezo cya Coronavirus kigeze ku butaka bw’u Rwanda, yerekana ko abantu bazabana nacyo igihe kirekire kurenza icyatekerezwaga.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here