Impamvu nyamukuru yatumye ingendo hagati y’intara ndetse n’abamotari bisubikwa ” Dr Daniel Ngamije”

0
432
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Minisitiri w’Ubuzima Dr DanielNgamije avuga ko impamvu hafashwe icyemezo cyo kudasububukura ingendo z’abamotari n’izihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, byatewe no kuba hari ubwandu bushya bwagaragaye mu Karere ka Rusizi, aho hagaragaye abantu 5.

Muri abo batanu bagaragaye mu karere ka Rusizi harimo umwe ukora akazi ko gutwara moto warusanzwe akora akazi ke atwara imizigo nk’uko ibwiriza ryari ryabitegetse.

Mu minsi yashize abarwayi bagaragaraga babaga baturutse mu bashoferi, abaturutse hanze y’igihugu kuburyo bitari biteye inkeke ko iki cyorezo kiri mu baturage.

Minisitiri Ngamije avuze ko gusubukura ingendo bitari gukorwa hatabanje gusesengura neza kugira ngo harebwe ingamba zafatwa zatuma abantu batakwandura kandi ko abantu badakwiye kugira impungenge kuko inzego z’ubuzima zikomeje gukora ibishoboka byose, gusa abantu bose bakumva ko icyorezo kigihari mu gihugu ndetse no mu bihugu duturanye.

Asaba ko bakomeza kwirinda mu buryo bushoboka bwose.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase avuga ko atari ubwa mbere agace runaka kaba kagaragayemo abanduye, hagakorwa ibishoboka ngo bashakishwe. Avuga ko abantu bakwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho bakirinda gukora ingendo zitemewe.

Image

Mnisitiri Shyaka yagarutse ku mwihariko w’Akarere ka Rusizi avuga ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kugabanya urujya n’uruza ruva cyangwa rujya muri aka karere kugira ngo hasuzumwe uko icyorezo gihagaze.

Avuga kandi ko ingamba zo kwirinda zitareba aka karere gusa, ahubwo bireba igihugu cyose

Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza kubahiriza gahunda zo kurwanya icyorezo nk’uko babyitwayemo neza na mbere.

Ibyemezo bishya bikaba bitegerejwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kamena 2020 nyuma y’inama yaba minisitiri.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here