Nyuma y’uko abanyamakuru bari bakomeye kuri Radiyo TV10 barimo Jado Castar na David bayingana basezerewe.Kuri ubu amakuru agera kuri ubu amakuru agera kuri RWANDANNEWS aremeza ko hari n’abandi banyamakuru birikunwe kuri Radiyo TV10.
Abo banyamakuru barimo Jean Luc Imfurayacu,Benjamin Hagenimana uzwi ku izina rya Gicumbi na Fuadi Uwihanganye.
Impamvu yatumye bano banyamakuru birukanwa barashinjwa kuba bahoraga bakorera mucyo twakwita ukwaha kwa Jado Castar na David Bayingana hashize igihe basezerewe n’iyi Radiyo TV10.Ibi rero bikaba ari byo byabaye intandaro yo kwirukanwa kw’aba banyamakuru bari bakunzwe cyane.
Biravugwako aba banyamakuru basabye ubuyobozi bwa Radiyo TV10 ko babareka bagakora iminsi 15 badahembwa hanyuma bakabona gutandukana byeruye n’iyi Radiyo,ibi rero bikaba byatuma muri iyi minsi mukomeza kubumva nyamara baramaze gutandukana na Radiyo TV10.
Twabibutsa ko ubu buryo bwo gusaba iminsi yo gukora ni nabwo bwifashishijwe na Jado Castar hamwe na David Bayingana mu gihe batandukanaga na Radio/Tv10 mu minsi yashize.




Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Radio/Tv10 ,Yagize ati “AMARASO MASHYA”.Ihera ko itangaza ko guhera tariki 09/06/2020 yabazaniye abanyamakuru bashya, mu biganiro by’imikino ari bo Sam Karenzi usanzwe ari umunyamabanga wa Bugesera FC ,Eric Nsabimana na Mucyo Antha usanzwe kuri iyi radio.

COVID-19 Ntaco itonona yemwe.ubwo yamakuru yinkino atosoye ya RADIO 10 agarukiye aho? Ibi bintu bisa n’umuziki utambika nabi maze abatamvyi ukabona bicariye rimwe DJ agasigara yirorera
Birababaje ariko impamvu birukanye yo siyo munyangire koko imana izabaha akandi kazi kuko ni abakozi beza