Impano Ronaldo yahawe n’umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko yacikishije benshi ururondogoro.

0
54
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku itariki 05/02 icyamamare muri ruhago Cristiano Ronaldo cyizihije isabukuru y’imyaka 35 kimaze kivutse.Kuri uwo munsi yatunguwe n’umukunzi  we Georgina Rodriguez amuha impano yatumye benshi bacika ururondogoro.

Benshi bibaza icyo waha umuntu nka Ronaldo w’umuherwe kandi w’icyamamare.Umukunzi we yahisemo kumuha impano y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mercedes –Benz G-Class.Iyi modoka ya 4×4 ihagaze akayabo kamafaranga £93 000 uyashyize mu manyarwanda akaba akabakaba miliyoni 96 .Iyi modoka kandi irihariye kuko igendera ku muvuduko wa kilometer 136.7 ku isaha .

Ku rubuga rwe rwa Instagram,Goergina ukurikiranwa n’abarenga miliyoni 16 yagize ati,’’Ni uko ni uko mugabo w’ubuzima bwange.Urashaka ko dutembereza urukundo rwacu mu ki?Impano yawe Cristiano Ronaldo’’.Uyu mukunzi we yari hamwe n’imfura ya Ronaldo yitwa Cristiano Jr.

Ronaldo yashimiye byimazeyo umukunzi we ku bw’impano yamuhaye mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.Nubwo agenda asaza,Cristiano Ronaldo we atangaza ko ateganya kuzakina umupira w’amaguru nibura kugeza ku myaka 40


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here