Impanuka iteye ubwoba ibereye sonatube.

2
7072
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Imodoka nini cyane ifite nomero ndanga kinyabiziga RAC 197C ikoze impanuka ikomeye cyane hano sonatube.

Iyi kamyo ndende ifite kontineri ebyiri, yarihetse ibicuruzwa bya Bralirwa yakoze Impanuka ubwo yageraga mu ihuriro ry’imihanda, ibicuruzwa byose yarifite muri kontineri ya kabiri birangirika gusa kugeza ubu ntabwo turamenya ko hari ubuzima bw’abantu bwahitanwe ni iyi mpanuka.

Nkuko tubikesha abari aho babwiye ikinyamakuru Rwandannews ko iyi kamyo yaje yihuta maze igeze mu ihuriro ry’imihanda umuyobozi agerageza kuyihagarika niko guhita imena ama kureti yuzuye amacupa y’ibicuruzwa bya bralirwa hasi gusa amahirwe menshi ni uko ayo macupa nta binyobwa byari birimo.

Image

Nyuma yo guteza akavuyo mu muhanda inzego zishinzwe umutekano zihutiye kuhagera kugira ngo zigabanye akavuyo iyo kamyo yariteje.

Image

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwitonda batwaye ibinyabiziga kuko ubirengaho agwa mukaga ndetse ko ashobora no gushyira mu kangaratete ubuzima bw’abantu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

2 COMMENTS

  1. Comment:ariko brarirwa nayo irebe nimba abashoferi bayo batanwa agahiye mbere yo kugatwara nigute mwibibihe nta modoka nyishi ziri mumuhanda ukora impanuka ubwose ziwuzuye koko

  2. Comment:ariko brarirwa nayo irebe nimba abashoferi bayo batanwa agahiye mbere yo kugatwara nigute mwibibihe nta modoka nyishi ziri mumuhanda ukora impanuka ubwose ziwuzuye koko

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here