Impanuka yabereye Kirehe yahitanye babiri

0
265
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Kirehe habereye impanuka y’imodoka nini yambukiranya imipaka yari iturutse muri Tanzania aho yagonze moto, abantu babiri bari bayiriho bose bahita bitaba Imana.

Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyakatsi, Akagari ka Kigina mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun ,yavuze ko iyi mpanuka yaturutse ku makosa y’imodoka yari iturutse muri Tanzania igashaka guca ku zindi zigeze mu ikorosi ikaza kugonga abantu bari kuri moto.

Yagize ati “Ni ikamyo yavaga Kirehe yerekeza i Kigali ipakiye ingano, umushoferi yari ashoreranye n’izindi kamyo noneho bageze mu Murenge wa Kigina aca ku ikamyo yari imuri imbere mu ikorosi ahita ahura na moto umumotari ahetse umugenzi, yabasanze mu mukono wabo arabagonga bahita bitaba Imana.’’

Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda n’ibyapa mu rwego rwo kurushaho gukumira impanuka.

Ati “Turasaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko n’ibyapa byose biri ku muhanda bakirinda umuvuduko ukabije, kunyuranaho aho bitemewe bakabyirinda, mbese bakubahiriza amategeko y’umuhanda yose mu kwirinda impanuka.’’

Kuri ubu imirambo y’abaguye mu mpanuka yajyanywe mu Bitaro bya Kirehe kugira ngo ikorerwe isuzuma, mu gihe umushoferi we yahise atabwa muri yombi n’imodoka ye bijyanwa kuri Sitasiyo ya Nyakarambi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here