Impinduka 10 zirimo n’izisharira zitezwe mu gihe amashuri azaba afunguye

0
2410
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Hashize iminsi hari impaka ku gihe amashuri ashobora kuzasubukurira amasomo nyuma y’amezi asaga atandatu ahagaritswe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Benshi wumva basizanira kumenya igihe azatangirira ariko si kenshi dutekereza ku ishusho y’uburyo bizaba bimeze umunsi amashuri azaba afunguye.

Ingaruka za coronavirus zageze kuri buri wese yaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Ibyo bitanga ishusho y’uko amashuri naramuka afunguwe, ingaruka za coronavirus twari dufite mu rugo zizimukana n’abana bacu ku mashuri twaba tubishaka cyangwa tutabishaka.

Twakusanyije bimwe mu bintu abantu bashobora kwitega mu gihe amashuri azaba asubukuwe, bishamikiye kuri za ngaruka za coronavirus zatumye ibintu byose bihindura uburyo byakorwagamo.

Ku ishuri hazaba hatandukanye n’uko tuhazi

Uretse mu mashuri makuru na za Kaminuza, andi mashuri yaba abanza n’ayisumbuye higa akenshi abana bakiri bato. Bibiliya ivuga ko turamutse dufite imitima nk’iy’abana ijuru twaritaha twese! Ibyo ibishingira ku busabane buranga abana, kwidagadura no guhora bishimye aho bari hose.

Coronavirus yaje ije kwica ubwo busabane mu gihe cyose urukingo rwayo rutaraboneka ariyo mpamvu mu byo amashuri agomba gutegura hakiri kare, ari uburyo abanyeshuri baba abakuze n’abato bazabasha kujya mu ishuri ariko hubahirizwa guhana intera, kwa kwidagadura kukagabanyuka. Ibyo bivuze ko ibikorwa bihuza abana nk’imikino, imyidagaduro n’ibindi bizitonderwa.

Kubigenzura neza ku bigo bifite abanyeshuri benshi bato, bisaba ko mu ngengo y’imari hazongerwamo umubare mwinshi w’abazacunga abo bana, baberekera aho bagomba kunyura, ibyemewe gukorwa n’ibitemewe kugira ngo hato ku ishuri ataba ariho haba intandaro yo gukwirakwiza icyorezo aho kukigabanya.

Mu bindi bishobora guhinduka ku mashuri, ni uburyo abanyeshuri bicaramo. Niba ku ntebe hicaragaho abantu nibura babiri, mu kubahiriza ya ntera ya metero birumvikana ko izajya yicaraho umwe. Ibyo bivuze ko ibyumba y’amashuri biziyongera, ishuri ryigagamo abana 40 rikajyamo 20, iryigagamo 30 rikajyamo 15.

Kubaka ibyumba bishya bisaba amikoro. Ku mashuri ya Leta cyangwa afitanye ubufatanye nayo ho wenda byashoboka kuko guhera muri Kamena uyu mwaka hatangiye kubakwa ibyumba bishya 22505 n’ubwiherero 31932 kandi bigomba kurangirana na Nzeri ngo ubucucike bugabanyuke.

Leta ivuga ko ibyo byumba nibimara kuzura, buri shuri rizajya rijyamo intebe 23, riteganyirizwe abanyeshuri 46. Nabwo umubare uracyari hejuru ukurikije uko ishuri riba ringana ndetse n’ingamba zo kwirinda coronavirus.

Ku mashuri yigenga ho biragoye ngo abenshi bubake ibyumba bishya bitewe n’ibyo twiboneye n’amaso ubwo Coronavirus yari igitangira. Bamwe mu barimu n’abakozi b’amashuri yigenga bahise bahagarikwa ibigo bitaka amikoro make. Nta wakwizera ko ikigo cyananiwe kwishyura abakozi bacyo nta kwezi kurashira icyorezo kigaragaye, kizabasha kwigondera kubaka inyubako nshya mu buryo bworoshye.

Mu bindi kandi bishya bishobora kuzinjira mu myiteguro y’amashuri, harimo uburyo abanyeshuri baryamamo cyane cyane mu yisumbuye aho babacumbikira.

Akenshi wasangaga ku gitanda kimwe abanyehsuri babiri bashobora kurarana, mu gihe urukingo rwaba rutaraboneka, byaba ari ukwiyahura gufata abanyeshuri babiri ngo bararane.

Ikoranabuhanga rizaba intego

Ibibazo tuvuze haruguru kugira ngo bishobore kubonerwa igisubizo kandi mu buryo burambye, ni uko amashuri yashyira mu igenamigambi ryayo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku buryo umwarimu n’abanyeshuri bashobora kwiga batari kumwe.

Ni nawo murongo Leta yagiriyemo inama amashuri kandi urambye. Nko mu gihe amashuri yafungwaga muri Werurwe, abiga muri Green Hills Academy bari mu mwaka urangiza bakomeje amasomo bakoresheje ikoranabuhanga. Byatumye muri Nyakanga uyu mwaka babasha gusoza amasomo yabo.

Mu gihe amashuri azaba afunguye, birumvikana ko ibigo byishoboye ikoranabuhanga ari cyo bizashyira imbere.

Iyo migirire niyo amashuri asabwa, yo kubaka porogaramu z’ikoranabuhanga zifasha abanyeshuri kuba bakurikirana amasomo bari mu rugo iwabo, aho kuba ngombwa ko batonda umurongo buri munsi ku mashuri. Byagabanya ibyago byo kwandura.

Kwiyongera kwa ’Minerval’

Imyiteguro yose izakorwa n’amashuri haba gushyiraho uburyo bw’isuku, guhana intera, kubaka ibyumba bishya, ikoranabuhanga n’ibindi ni igiciro kandi byanga bikunda kizishyurwa n’umunyeshuri uzaza kwiga muri iryo shuri.

Ibyo byumvikana ko mu gihe ishuri risaba amafaranga y’ishuri, icyo giciro nacyo kizongerwaho bigatumbagiza ’Minerval’ [amafaranga y’ishuri] yishyurwaga.

Ntabwo ikigo kizubaka amashuri mashya cyangwa ngo kizane ikoranabuhanga rifasha mu kwiga, maze nikigera mu kugena amafaranga y’ishuri ayagiye kuri ibyo yibagirane.

Hari amashuri azafunga

Ikigaragara kandi gishoboka nanone, ni uko amashuri yose bigoye ngo azubahirize ibyo asabwa, kandi ukurikije imbaraga Leta yashyize mu guhashya coronavirus, nta wakwizera ko hazabaho kuregeza ku ishuri ryaba ritujuje ibisabwa.

Ibyo biratanga ubutumwa ko hari amashuri ashobora gufunga cyane cyane nk’azaba adafite uburyo buhamye bwo gufasha abana kugira isuku no guhana intera cyangwa adafite amikoro yo kubishyira mu bikorwa.

Urugero, mu ntangiriro z’uku kwezi muri Kenya hari amashuri 126 yatangaje ko ashobora gufunga imiryango kubera ingaruka yagizweho n’icyorezo cya coronavirus. Nta gitangaza ko no mu Rwanda byabaho. Ibyo kandi tubibonera mu nsengero, zemerewe gufungura ariko izubahirije ibisabwa ngo zifungure ni mbarwa.

Isoko ku bakora ibikoresho byo guhashya Coronavirus rizaguka

Kwambara agapfukamurwa ubu byabaye ibwiriza ntakuka. Hari amakuru avuga ko umunyeshuri ku ishuri ashobora kuzajya asabwa kugira tubiri. Kubera ko abana benshi bari mu ngo, hari abo bitari ngombwa ko bagira udupfukamunwa kuko batajyaga mu ruhame ariko bakazadukenera bagiye ku ishuri.

Mu gihe amashuri azaba asubukuwe, bizaba imari ishyushye ku bakora udupfukamunwa dore ko kugeza muri Nyakanga uyu mwaka abadukorera mu Rwanda bavugaga ko babuze isoko ry’udusaga miliyoni eshatu.

Abana benshi bashobora guta ishuri

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abana bava mu ishuri bari ku kigero cya 7.8 % mu mashuri abanza na 4.2 % mu mashuri yisumbuye.

Ingaruka za coronavirus zirimo kuba hari abantu benshi batakaje akazi, abandi bakagabanyirizwa imishahara cyangwa ubucuruzi bakoraga bugahagarikwa, utaretse n’ubwahagaze kubera ubushobozi buke.

Ibyo bibazo by’ubukungu bizagira ingaruka no ku mashuri kuko umubyeyi watakaje akazi cyangwa utacyinjiza amafaranga nk’ayo yabonaga mbere, amahirwe menshi ni uko imyigire y’umwana we nayo izagerwaho n’ingaruka.

Nka ya miryango itishoboye n’ubundi abana bajyaga kwiga basunikwa, biragoye ngo abo bana bazashishikarire ishuri, mu gihe mu rugo kubona ibyo kurya cyangwa ibindi byangombwa by’ibanze ari ingorabahizi.

Ibyo bijyana nuko hari abana bazahindurirwa amashuri bigagaho bitewe nuko ubushobozi bw’ababyeyi babo bwagabanyutse. Hari n’abashobora guta amashuri kubera izindi mpamvu zitandukanye nko guterwa inda biturutse ku buzima bamazemo amezi atandatu, abagiye gushakisha imirimo bagahirwa n’ibindi.

Isuku mu bigo izimakazwa kandi igenzurirwe hafi ku buryo bukomeye.

Abanyeshuli bamwe bazagorwa ndetse cyangwa batsindwe n’amasomo.

Ibi biraterwa n’uko mu gihe kirenga amezi atanu ,abanyeshuli bamaze badakandagira mu ishuli, usanga abana benshi basa nk’aho bibagiwe ko ari abanyeshuli ,bakaba batarigeze bafata umwanya wo kujya basubiramo amasomo yabo mu gihe bari mu rugo,aha ntitwabura kuvuga ko rwose harimo n’abana bagiye mu bikorwa birangaza ubwenge bwabo, ibi bikaba bishobora kuzagorona mu gihe bazaba bagaruwe ku ishuli,kuko bashobora kuzaba bari bagiwe byinshi mu byo bigishijwe,bityo gusubira ku murongo bariho ,bikaba bishobora kuzagorana.

Mu bindi bishobora kuzamurwa n’itangirwa ry’amashuri harimo gutakaza abarimu cyane cyane nk’abo mu bigo byigenga bahise bigira gushaka indi mibereho. Hari abo amashuri azafungura bagasanga imirimo bagiyemo nyuma ya Coronavirus niyo ibinjiriza kurusha mbere, bagahitamo kuguma muri iyo mirimo.

Ibyo byateza ikibazo ku ireme ry’uburezi kuko hari ubwo byaba ku barimu bari bamaze igihe mu kazi bamaze kugira ubunararibonye buhagije.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here