Imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere

0
1151
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2020,yahuje abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, biyemeje gushyira ingufu hamwe mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano muri aka karere.

Iyi nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo kubera ikibazo cya Covid-19, yabaye umwanya wo kuganira ku bibazo by’akarere hagamijwe gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi bigize akarere k’ibiyaga bigari.

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi niwe wateguye iyi nama, ikaba yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Perezida wa Angola.

Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evarsite we ntiyitabiriye iyi nama nubwo yari yatumiwe.

Angola na RD Congo babaye abahuza hagati y’ u Rwanda na Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu itangazo ryosohowe nyuma y’iyi nama, abaperezida biyemeje gukomeza umubano mwiza muri gahunda yo kuzana amahoro mu karere.

Kuri iyi gahunda bavuze ko bagomba “kurandurana n’imizi iyi mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu karere”.

Bavuze ko hakomezwa uburyo bwo “guhagarika amasoko y’amafaranga aha iyi mitwe uburyo bwo gukora ibikorwa byabo bibi”.

Muri ayo masoko havuzwemo ubucuruzi bw’ubutare ku rwego mpuzamahanga.

Uretse ku bibazo by’umutekano,aba bakuru b’ibihugu biyemeje gukomeza umubano mwiza ushingiye ku bukungu mu korohereza ubucuruzi hagati yabyo.

Iyi nama yari imaze gusubikwa inshuro ebyiri,iheruka gusubikwa yari iteganyijwe ku wa 20 Nzeri, aho abakuru b’ibi bihugu bari bararitswe guhurira mu mujyi wa Goma.

U Rwanda rwanze kuyitabira kubera ibibazo by’icyorezo cya Covid-19, naho u Burundi bukaba bwari bwanze kuyitabira kubera “abategetsi babwo bari bafite imirimo myinshi”, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu yabitangaje

Hagati aho, leta y’u Burundi ntiyatangaje icyatumye Perezida Ndayishimiye atitabiriye iyi nama yo kuri uyu wa gatatu yabaye hakoreshejwe ubuhanga bwa Videwo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Marie Ntumba Nzeza, yari aherutse kugirira urugendo mu Burundi, mu byari bimujyanye hakaba harimo ubutumire bw’iyi nama Perezida Tshisekedi yoherereje mugenzi we Ndayishimiye.

BBC yo ivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro kimwe n’umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Jean-Claude Karerwa, bombi nta bisobanuro batanze ku kuba Perezida Ndayishimiye atitabiriye iyi nama.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here