Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yongereye igihe cyo gukurikiza ingamba zo kwirinda Coronavirusi.

0
617
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Mata 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame hifashishijwe uburyo bwikoranabuhanga bwa video yemeza ko igihe Cyo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda coronavirusi cyongerwaho ibyumweru bibiri bivuze ko kizageza tariki 19 z’uku kwezi.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Bwana Ngirente Edouard, Perezida Kagame yashimiye inzego zagize uruhare mwishyirwa mu bikorwa ryaya mabwiriza muri iki gihe cyibyumweru bibiri. Yanashimiye kandi ibihugu byo mukarere ndetse nisi yose ku bwubufatanye byagaragaje.

Amabwiriza ni ya yandi ya Guma mu rugo cyeretse abatanga serivisi zibanze nk’ubuvuzi, abacuruza ibyo kurya ndetse na peteroli.

Muri iyi nama kandi Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje abagize guverinoma uko Kwibuka ku nshuro ya 26 bizakorwa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here