Inama y’Ubuyobozi ya Rayon yakuyeho Komite ya Rayon yari iyobowe na MUNYAKAZI Sadat.

0
163
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Inama y’Ubuyobozi y’umuryango wa Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gukuraho Komite Nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadat.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Ngarambe Charles kuri ubu uri kuyobora Rayon Sports mu nzibacyuho, yagize ati Inama y’Ubuyobozi y’umuryango wa Rayon Sports imaze gusuzuma imiyoborere y’igikorwa cyayo(Rayon Sports) yasanze komite iriho yirengagije ndetse irenga kumategeko shingiro agenga umuryango.

Iyi nama y’Ubuyobozi yafashe icyemezo cyo guhagarika komite yose yayoboraga igikorwa cy’umuryango.

Iyi nama kandi yashyizeho kandi yemeza komite ihagararira ndetse ikareberera ubuzima bwa buri munsi bw’igikorwa Cy”umuryango kugeza igihe amatora azabera.

Hari hamaze igihe humvikana amakimbirane muri iyi kipe ifite imbaga nyamwinshi iyifana ndetse uwari umuyobozi wayo Munyakazi Sadat yari yandikiye Perezida wa Repubulika amumenyesha ibibazo biyirimo, akavuga ko hari abatambamira intego ze zo kuyoborera iyi kipe mu mucyo.

Nk’uko bigaragara mu ishusho iri hasi, iyi komite nshya iyobowe na Ngarambe Charles ikaba igizwe n’abantu barindwi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here