Indege yaririmo abagenzi yakoze impanuka ikomeye cyane abarenga 54 bitaba Imana.

0
424
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Indege yo muri Pakistan ifite ibirango bya Pakistan PK8303 Plane yari itwaye abagenzi 99 n’abakozi bo mu ndege 8, yakoreye impanuka hafi y’umujyi wa Karachi abarenga kuri 54 bahita bitaba Imana gusa umubare wabishwe n’iyi mpanuka y’indege bikaba biteganyijwe ko ushobora kwiyongera.

Urupfu rw’aba bantu bahitanwe n’iyi ndege rwemejwe n’umuyobozi w’umujyi wa Karachi. Iyi ndege yari itwaye abagenzi yabuze kuri Radar yacungirwagaho ubwo yari igeze mu gace gatuwe n’abantu gaherereye hafi y’ikibuga cya Karachi Airport. Umupilote wayo yabanje kuvuga ko moteri yayo yagize ikibazo.

Usibye abantu bari bayirimo barenga 54 bahasize ubuzima, ahubwo yanaguye hejuru y’amazu abari bayarimo bahasiga ubuzima.

Indege ikimara kugwa ku mazu y’abaturage, yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka.

Umupilote w’iyi ndege yahisemo kuyigusha hasi igitaraganya nyuma yo kumenya ko moteri yayo yananiwe gukora gusa ntibyamuhiriye kuko yituye hasi ihita ifatwa ni nkongi y’umuriro.

Amakuru avuga ko iyi ndege yaparitse mu gace karimo amazu acucitse kegereye ahitwa Karachi.

Amashusho yafashwe yagaragaje iyi ndege iri gushya mu gahanda gato kari kuzuyemo ibisigazwa by’iyi ndege yasenye amazu ndetse inatwika n’imodoka zari hafi yayo.

Hahise hatangira gushakishwa ababa barokotse nubwo agace kose kahise gahinduka umukara kubera umwotsi watutumbaga mu kirere.

Umuvugizi wa minisitieri y’ubuzima muri Pakistan, Meeran Yousuf yabwiye Al Jazeera ko babashije kubona imirambo 3 gusa kubera umuriro wari mwinshi cyane bakaba bakomeje gushakisha.

Abaturage batuye mu gace iyi ndege yaguyemo bagaragaye bateruye abana bato babakura ahabereye impanuka mu gihe abandi barimo kugerageza gushaka abana babo baguweho n’inzu.

Iyi ndege yari imaze imyaka 15 ikozwe, yarimo abagenzi barenga 100. Kugeza kuri ubu bikomeje kuvugwa ko abahitanwe n’iyi mpanuka barenga 54 gusa nta mubare uhamye uragaragaza abahitanwe n’iyo mpanuka y’indege ndetse n’umubare w’abo yahitanye isanze ku butaka nturamenyekana.

Biravugwa ko abenshi mu baguye muri iyi mpanuka y’indege ari abari bagiye gusangira n’imiryango yabo b’abayisilamu bagomba gusoza igisiba cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Isoko y’inkuru: Al Jazeera


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here