India: Umwirabura wa mbere yatorewe kuba umudepite

0
161
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umwirabura usanzwe uharanira uburenganzira bwa muntu mu Buhinde niwe muntu wa mbere ufite inkomoko muri Afrika utowe k’urwego rwo hejuru mu buyobozi muri iki gihugu ubwo yatorerwaga kuba umudepite.

Shantaram Siddi ava mu muryango w’aba Siddhi – ubwoko bw’Abanyafurika bagiye mu Buhinde nk’abacuruzi cyangwa nk’abacakara kuva mu kinjana cya 17.

Kugeza kuri ubu, muri bo hasigaye abatarenga ibuhumbi mirongo itanu gusa (50.000) mu Buhinde bwose.

Shantaram Siddi yatowe mu nteko nshingamategeko ahagarariye intara ya Karnataka.

Ni nawe kandi wa mbere wabashije gusoza amashuri ya kaminuza gusa mu bo muryango we.

Yatangaje ko yuzuye umunezero, Bwana Siddi avuga ati: “Jye kugeza none sinumva uburyo ngeze kuri uru rwego ,nahoraga mbwirwago ntageraho”.

“Byanshimishije cyane ntashye imuhita nkifunhura ku murango, ni ho njyr n’umugore twatangiye kwakira ubutumwa bw’ amatelefone menshi, banshimira ko natowe”.

Avuga ko azashyira imbaraga mu mirimo ye agakora ku nyungu z’imiryango y’abahinde bose.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here