Indoneziya:Abafatwa batambaye udupfukamunwa, bahanishwa gufungirwa mu isanduku

0
704
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Jakarta mu murwa mukuru wa Indonesia, hari gutangwa igihano kidasanzwe ku muntu uwo ariwe wese ufashwe yangiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Kutambara agapfukamunwa ubwabyo bihaniswa kugutegeka kurya mu isanduku bakayipfundikira bakagusigira akenge ko guhumeka gusa, bakabifata nko kuguha umwanya wo gutekereza ku bikorwa bibi wakoze bikuganisha kurupfu.

Abapolisi batwara uwishe amabwiriza yo kwirinda COVId-19 nk’abagiye kumushyingura

Uwafashwe atambaye agapfukamunwa aryamishwa mu isanduku ngo yitekerezeho neza ibyo akora aho bimuganisha

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu, mu mafo yafashwe y’abantu bari baryamishijwe mu masanduku ahitwa  Kalisari, bageraga ku 100 bashyizwe ahabona kugira ngo abahi n’abagenzi babirebe bose babafate amafoto.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe umutekano mu mujyi wa Jakarta Budhy Novian yabwiye abanyamakuru ati:” Hamwe no gukinisha ingamba zo kwirinda COVID-19, hakurikiraho igikorwa cyo gushyirwa mu isanduku nyayo, ibi dukora birabwira abantu inzira berekezamo”

Kugeza ubu iki gihugu kiri ku mwanya wa 23 ku isi aho gifite abantu 187,537 banduye, barimo 134,181 bakize, 45,524 bakirwaye na  7,832 bapfuye


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here