Ingabire Victoire yashimishijwe n’abazukuru be baje kumusura mu Rwanda ndetse n’umukobwa we (AMAFOTO).

0
616
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Victoire Ingabire Umuhoza ukunda kuvuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangaje ko yishimiye kwakira umukobwa we n’abana be baje mu Rwanda kumusura.

Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, uyu mugore uherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, yavuze ko yishimiye kwakira umukobwa we wageze mu Rwanda azanye n’abana be.

Amwe mumagambo yacishije kuri twitter yagize ati. “

Nyuma y’imyaka 10 nishimiye cyane kongera kubona umukobwa wanjye Raissa waje kunsura ari kumwe n’abana be”.

Ni ubutumwa bwagiye busubizwa n’abandi banyarwanda bakoresha uru rubuga nkoranyambaga, babwira Ingabire Victoire ko iwabo w’umuntu haba hakwiye guhabwa agaciro aho kuhatuka.

Uwitwa Francire Havugimana yagize ati “burya ababyeyi ntidukwiye gutera ibuye aho tujishe igisabo, Ubu se mubyeyi ntubonye ibyiza byo kugira Hotel zo ku rwego ruhanitse, bo binezeza iyo tuhakiriye abacu, nizere ko utazongera kuvuga ko zari kuvunjwamo udushinga duto kuko nawe abashyitsi bawe ntiwabakiriye muri lodge.”

Undi witwa Eng Heritier we yagize ati “Ikigwari gishobora kwibaruka Intwari, bityo iyo ntwari igafatanya kubaka ibyo ba Nyirakuru cyangwa Sekuru basenye. Nubwo bigoye twizeye ko bazakorera igihugu bakimakaza ubumwe & gukunda igihugu nabagituye.”

Uwitwa Munyansanga Chryso na we yagize ati “Ubu koko utabeshye rubanda ibyo wirirwa ubeshyera u Rwanda ubaye uzi ko ari ukuri, wakemerera abawe kuruzamo? Ufate umwanya uvuguruze ibinyoma wirirwa uvuga. U Rwanda ruratekanye ni nayo mpamvu wemerera abawe kuruzamo bemye.”

Ingabire Victoire yageze mu Rwanda muri 2010 avuga ko aje kwandikisha ishyaka rye FDU Inkingi ariko ahita atabwa muri yombi kubera amagambo aremereye yavuze akigera mu Rwanda arimo ingengabitekeezo ya Jenoside ndetse n’ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yahise agezwa mu butabera araburanishwa, urukiko rumuhamya ibyaha ndetse rumukatira gufungwa imyaka umunani (8) ariko ntiyanyurwa arajurira, urwo yajuririye, muri 2013 rumukatira gufungwa imyaka 15.

Amaze imyaka ibiri arekuwe, kuko muri Kanama 2018 ari bwo yasohotse muri Gereza ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika.

Image
Image
Image


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here