Ingabo z’u Rwanda zafashe abarwanyi 19 baturutse i Burundi

0
1112
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Hari taliki 29, Nzeri, 2020 ubwo Ingabo z’u Rwanda zikorera hafi y’umupaka warwo n’u Burundi mu murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru bafataga abarwanyi 19 bo mu mutwe witwara gisirikare ukorera mu Burundi witwa Red Tabara.

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko bariya barwanyi bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu gice cy’Umurenge wa Ruheru.

Rigira riti: “ Taliki 29, Nzeri, 2020 ubwo abarwanyi 19 b’Abarundi biyemerera ko bakorera mu mutwe wa Red Tabara bafatwaga bageze mu Rwanda bavuye i Burundi. Bafatanywe intwaro, bafatirwa mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru ku gice cy’ishyamba rya Nyungwe.”

Ririya tangazo rivuga ryamenyesheje Umutwe ushinzwe kureba uko ibihugu bituye aka karere bishyira mu bikorwa ibyo kudashotorana(Great Lakes Region Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) kugira ngo ubisuzume neza hamenyekane icyo abo uri Red Tabara bashakaga mu Rwanda.

Nta gihe kinini gishize abasirikare bakuru bashinzwe ubutasi bwa gisirikare bw’ibihugu byombi( u Rwanda n’u Burundi) bahuriye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Bugesera baganira uko ingabo z’ibi bihugu zakwirinda ko hari abo mu gihugu kimwe bashotora ikindi.

Itsinda ry’Igisirikare cy’u Rwanda ryari  riyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi usanzwe ari umuyobozi w’ishami ry’ubutatsi bw’ingabo z’u Rwanda, naho iry’Igisirikare cy’u Burundi riyobowe na Col Evariste Musaba usanzwe ari umuyobozi w’ubutasi bw’ingabo z’u Burundi.

Ibiganiro byabo  kandi byitabiriwe n’Ihuriro ryagutse rishinzwe kugenzura ibikorwa by’ingabo mu Karere k’Ibiyaga bigari, EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) riyobowe na Col Leon Malungo.

Biriya  biganiro byabaye  nyuma y’amezi abiri mu Karere ka Nyaruguru hagabwe igitero bivugwa ko cyaturutse i Burundi ndetse bamwe mu bari bakirimo banakiguyemo.

Icyo gihe abaturage bavuze ko basanzwe bazi bariya barwanyi bava i Burundi.

Kiriya gitero cyagabwe mu rukerera rwo ku wa 27, Kamena, 2020, kigwamo abantu bane bo ku ruhande rwa bari bakigabye.

Bivugwa ko basanze  abasirikare b’u Rwanda babiteguye ndetse bagafata mpiri bamwe muri bo.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko Leta y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Burundi ko igomba  kugenzura ibya kiriya gitero kuko ari ho cyaturutse.

Icyo gihe ngo u Burundi bwasubije u Rwanda ko nta waza guhugabanya umutekano w’u Rwanda aturutse yo.

Mu rubanza ruregwamo Majoro (Rtd) Mudathiru Habib wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda na bagenzi be bafatiwe mu mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda, Ubushinjacyaha buherutse kuvuga ko Igisirikare cy’u Burundi cyagiye gifasha gushakira abarwanyi imwe muri iriya mitwe irimo P5 wa Gen Kayumba Nyamwasa.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi kuva muri 2015 ubwo bamwe mu bashatse guhirika ku butegetsi Perezida Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba Imana, bahungiraga mu Rwanda.

Kiriya gihugu gishinja u Rwanda kubatera inkunga ngo bazasubireyo guhugabanya umutekano.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ibyo  birego by’u Burundi nta shingiro bifite kuko rudashobora gutiza imbaraga abashaka guhungabanya umutekano w’abaturanyi.

Mu ntangiro z’uku kwezi, Perezida w’u General Evariste Ndayishimiye yavuze ko igihugu cye kidashobora kugenderana n’ikindi gikoresha uburyarya.

Muri cya kiganiro Dr Biruta yahaye abanyamakuru yagarutse ku magambo ya Perezida Ndayishimiye avuga ko yerekena ko  Leta ye nta bushake ifite bwo kushaka umubano mwiza n’u Rwanda.

Src:Umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here