Ingaruka zo guhatiriza mu rukundo

0
423
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Niba ushaka kuzaba mu rukundo rw’umunyenga ntuzigere uhatiriza na rimwe kuko gukundana bigenda neza igihe abakundana bamaze kwemeranya ko bagomba gukundana , bagafashanya, bagasangira ubuzima, urukundo, bakitanaho. Igihe ibi bitariho umubano wabo uba uri mu kaga gakomeye.

Guhatiriza umuntu ngo agukunde cyangwa agire ibyo agukorera ni ikimenyetso cy’uko hari ibyo mutemeranyaho mwembi.

Ibi bintu 9 tugiye kubagezaho ni bimwe mu bizakubaho igihe ugaragaza ko uhatiriza mugenzi wawe muri kumwe mu rukundo:

Uravunika kuko ukora byose.
Hari imvugo ivuga ko ushobora gutegeka indogobe ukayijyana ku iriba ariko utayitegeka kunywa amazi y’iriba. No mu rukundo ni uko; ushobora guhatiriza umuntu ko mukundana akabyemera ariko ugasanga adashyira umutima ku mubano wanyu.
Igihe uri mu rukundo n’umuntu wahase kurwinjiramo, wisanga akenshi ari wowe ukora ibintu byose, kandi nyamara mu urukundo rwumvikanyweho habaho gushyira hamwe no gufatanya.

Utakaza umunezero wawe.
Hari igihe ukunda umuntu ku buryo uvuga uti ‘ndamutse mubonye tugakundana byaba ari umunezero mwinshi’ bigasaba ko ukora ibishoboka byose ngo mukundane; birimo no kumuhatiriza. Gusa ibyo byishimo ntibimara igihe kuko igihe ubonye ko atabishyizeho umutima birakubabaza.

Utakaza umunezero ntiwishime

Urirya ukimara ngo umushimishe.
Mu gihe ukundana n’umuntu wahase ko mukundana, bisaba ko ukora n’ibirenze ubushobozi bwawe ngo ukunde umushimishe. Iyo atabishimye nabwo urababara kuko byakuvunnye cyane kandi uba umurenganya kuko mu mutima we wowe n’ibyawe ntaho bimufata.

Ntazakwishimira cyangwa ngo akwemere.
Birashoboka ko wahatira umuntu kugukunda ariko kukwishimira no kukwereka ko akwemera ntiwabimuteramo. Ibi ni ibintu byizana, ntabwo byingingwa ngo bihite biza mu muntu kabone niyo haba hashize igihe kirekire abihatirwa.

Uzirengagizwa

Uzakomereka mu mutima. Kujya mu rukundo by’agahato, nta kindi bizana uretse kubabara no gukomereka mu mutima , kuko iyo udafashwe neza ngo witabweho ntiwakwishimira uwo mubano ubanyemo n’uwo muntu.

Umubano wanyu ntumara kabiri.
Igihe abakundanye harimo uwo bitarimo neza, bisa nk’aho umubano wanyu wubakiye ku musenyi. Gusenyuka kwawo kuba kuri hafi cyane.Gukundana bisaba ubushake bwanyu mwembi kandi mwese mubyishimiye.

Muzatandukana bitarambye

Uribura ukumva ko ntacyo uricyo.
Bene uru rukundo rutesha umuntu umutwe kugeza n’aho ushobora kumva ko ntacyo uricyo bitewe n’uko ibyo washakaga mu rukundo utabibona.Bigera aho ukibura muri uwo mubano kuko ntacyo utakoze ngo bigende neza.

Urasuzugurwa.
Igihe uguye mu mutego wo gukundana n’umuntu uhatiriza, birangira usuzuguwe , kuko utitabwaho ngo uhabwe agaciro uko bikwiye.Bituma wibaza impamvu wakoresheje ibishoboka byose ngo mukundane, ukabyicuza.

Gusuzugurwa ntuhabwe agaciro

Ntiwishimira urukundo.
Mu rukundo rutarimo ubwumvikane ntihabonekamo kwishimimira urukundo, kwitabwaho, icyizere, kwemerwa, umuhate, n’ibindi byatuma wishima. Nta kuntu wakwishima igihe ibyo bintu bisanzwe ari ingenzi mu rukundo bya buze.

Urukundo rwajemo guhatirizwa ni kimwe mu bintu bibi bibaho. Ibyiza ni ukuguma uri ingaragu kuruta uko wakundana n’umuntu uhatiriza kugukunda.

Reba icyegeranyo kuri ibi hano.

Yanditswe na Obed Jairo TUYISHIMIRE


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here