Ingendo izo arizo zose zahagaritswe ku matungo yo mu mirenge imwe n’imwe yo mu burasirazuba bw’u Rwanda.

0
119
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Imirenge imwe n’imwe yo mu turere two mu Buraasirazuba nka Gatsibo, Kayonza na Kirehe yafatiwe ingamba zo guhagarika ingendo z’amatungo bitewe n’indwara y’uburenge.

Mu itangazo ryasohotse ejo kuwa 24 Kamena 2020, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, yavuze ko ingendo ku matungo mu mirenge itandukanye yo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe zigomba guhagarikwa bitewe n’ibimenyetso by’indwara y’uburenge byagaragaye mu nka zororerwa mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini no mu Kagari ka Kanyinya mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko ingendo z’amatungo (Inka, ingurube, ihene n’intama) ku mpamvu iyo ari yo yose (korora, kugurisha, kubagwa,…) mu mirenge ya Gahini, Mwiri, Murundi na Ndego yo mu Karere ka Kayonza, mu mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo no mu mirenge ya Nasho na Mpanga nu Karere ka Kirehe zihagaritswe.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yasabye ko inka zigejeje amezi 6 zo mu mirenge yavuzwe zigomba gukingirwa.

Aborozi kandi basabwe kwiyambaza abaveterineri mu gihe amatungo yabo bayakekaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge.

Aborozi n’abaveterineri basabwe kwihutira kumenyekanisha muri RAB itungo ryagaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge kugira ngo rikurikiranwe.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yasabye ko mu gihe haramuka habonetse itungo rigaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge cyangwa itungo ritazwi inkomoko mu ishyo ry’umuturanyi, uwabibonye wese yamenyesha ubuyobozi bumwegereye cyangwa abakozi ba RAB.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yibukije ko umuntu wese uzakora ibinyuranije n’aya mabwiriza azahanishwa ibihano bikubiye mu ngingo ya 134 na 159 zo mu itegeko no 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here