Inkongi y’umuriro yaje kuvamo iturika ridasanzwe ihitanye abarenga 70 abandi 4000 barakomereka bikabije(Video na amafoto).

0
216
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Minisitiri w’ubuzima mu gihugu cya Libani (Hamad Hassan) ahabereye iri turika ridasanzwe atangaza ko kugeza ubu abamaze ku menyekana baguye muri iryo turika bagera kuri 78 naho abandi barenga 4000 bakaba bakomeretse bikabije.

Muri aba 4000 bakomeretse harimo abakozi bavuye mu Budage nkuko bikeshwa ambasade y’abadage muri Libani.

Kugeza ubu uko ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa hari kugenda hagaragara benshi bapfiriye muri iri turika ndetse na benshi bakomeretse.

Guverinoma yo muri Libani itangaza ko iri turika ryabanjirijwe n’inkongi y’umuriro ryaturutse kubikoresho biturika byari bimaze igihe kitari gito bibitswe mu bubiko bwa Beirut.

Iri turika ryabaye ryaciye umugongo igihugu cya Libani kuburyo bigaragarira buri wese ndetse Leta ikaba yatangaje ko guhera uyu munsi kuwa gatatu hatangira icyunamo cyo kunamira abaguye muri iryo turika.

Umukuru w’umuryango Croix rouge muri Libani Georges Kettaneh atangaza ko kugeza ubu bigoye kumenya abaguye muri iri turika ndetse n’abakomeretse.

Ibi abivuga ashingiye ko hari benshi bari kugaragara batsikamiwe n’inkingi agahamya rero ko hakiri benshi bataragaragara.

Perezida wa Misiri Abdul Fattah al-Sisi umwe mu bayobozi ihutye gufata mu mugongo Libani, avuga ko ababajwe n’ibibaye muri Libani akavuga ko yifatanije na bagenzi babo ba Libani.

BOTË: Pas shpërthimit tmerrues në Bejrut, Libani shpall ditë zie ...
Lebanon - Wikiwand
Actualités | Liban : "des morts et des blessés" dans les ...

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here