Intambara hagati y’Ubuhinde n’Ubushinwa ikomeje gufata indi ntera, indege z’intambara zahagurutse.

0
233
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku wa Gatanu taliki 19, Kamena, 2020, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa mu izina rya Guverinoma yatangaje ko ikibaya cya Galwan cyose ari icyabwo. Iki kibaya nicyo ntandaro y’amakimbirane hagati y’u Bushinwa n’u Buhinde. U Buhinde bwahise burakara bwohereza indege z’intambara mu kirere kiri hejuru y’icyo kibaya.

Ikibaya cya Galwan kiri ku mupaka ugabanya ibihugu byombi ugizwe n’imisozi bya Himalayan.

Kimwe mu byarakaje u Buhinde ni uko u Bushinwa bwahise bwohereza ibimodoka bikora imihanda muri kiriya kibaya kugira ngo bwerekane ko ari icyabwo, ko bwagikoreramo icyo bushaka.

Mu minsi mike yari ishize, hari imirwano yabaye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, imirwano yaranzwe no guterana imigeri, ibipfunsi, intosho, ibisongo, impiri zirimo imisumari n’ibindi kuko kugeza ubu abakuru b’ingabo ku bihugu byombi bemeranyije ko imbunda zidakoreshwa mu kurwana.

Iriya mirwano bivugwa ko yaguyemo abasirikare bagera kuri 63 ku mpande zombi, bakaba barishwe no gukomereka, abandi babura umwuka kubera ubukonje buri muri kariya gace ka Himalayan.

Buri gihugu kivuga ko kiriya kibaya ari icyacyo bityo bisa n’aho aricyo cyabaye umupaka ubigabanya.

Ubushinwa bwohereje za caterpillars muri kiriya gishanga kugira ngo buyobye amazi y’umugezi watembaga ugana ku gice cy’u Buhinde, ibi bikaba byararakaje u Buhinde, bwo bwemeza ko u Bushinwa buri gushotorana.

Amafoto atangwa n’ibyogajuru yerekana ko buri ruhande rwohereje imodoka za gisirikare ku mupaka ariko iz’u Bushinwa nizo nyinshi.

Umwe mu basuzumye ariya mafoto witwa Jeffrey Lewis avuga ko u Bushinwa bwohereje yo imodoka 100 mu gihe Abahinde bahafite iziri hagati ya 30 na 40.

Ikindi kintu abakurikiranira hafi ibibera muri kiriya kibaya bavuga ko gishobora kuzamura intambara yeruye ni uko Abashinwa bari kuyobya amazi y’umugezi uri muri kiriya kibaya kandi Abahinde bari bararangije kuwubakaho ikiraro.

Iki kiraro Abahinde bari baracyubatse kugira ngo kizabafashe kwambutsa intwaro mu gihe cy’urubanza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here