Inzoga ya Scotch whisky iri mu bwoko bwa Macallan 1926 itwaye agahigo ko kuba inzoga yambere ihenze ku Isi abantu batungurwa n’akayabo icupa 1 riguzwe.

0
102
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ni muri cyamunara yabereye i Londres, ubwo icupa ry’inzoga ya Scotch whisky rimaze imyaka igera kuri 60 ryagurishijwe akayabo k’amafaranga agera kuri millioni $1.9

Iri cupa ngo byari biteganyijwe ko ryagurishwa hagati y’amafaranga agera kuri $450,000 na $570,000 gusa ngo siko byagenze kuko ryahise ryikuba inshuro zirenga eshatu ayo bateganyaga.

Iri cupa ritwaye agahigo ko kuba ari icupa ry’inzoga rihenze ku Isi gusa ngo umuherwe wariguze imyorondore ye yanze ko igera hanze.

Umuhigo wari usanzweho w’icupa rimwe rya whisky ryaguzwe menshi ni iryaguzwe miliyoni $1,5 mu mwaka ushize.

Naryo ryagurishijwe na kompanyi ya Sotheby’s ari nayo yagurishije iri.

Iyi kompanyi ivuga ko iri cupa rya Macallan 1926 inzoga irimo ari “whisky ntagatifu”.

Iyi nzoga ngo yakoranywe n’izindi ari amacupa 40 gusa.

Bikekwa ko iri ryonyine ari ryo ryarokotse abanywi.

Muri cyamunara ya whisky zo hambere Sotheby’s yakoresheje harimo amacupa 467 yose hamwe yaguzwe akayabo ka miliyoni hafi 10 z’amadorari ya Amerika.

Jonny Fowle, umuhanga mu nzoga zikaze wa Sotheby’s avuga ko : “Iki ari igihamya gikomeye cy’uburyo izi ari inzoga z’imihama nziza kurusha izindi bari bafite”.

Ati: “Byari bishimishije kubona amacupa anyuranye y’izi nzoga aca umuhingo, tugomba kubaha abenzi b’icyo gihe ba Bowmore, Brora, Springbank na cyane The Macallan”.

src:BBC


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here