Iraha rya Diamond ryerekeje ku mukobwa w’uburanga Mimi waba ubaye uwa 13 mu rukundo-AMAFOTO

0
1493
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Diamond Platnumz, ni umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi muri Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane mu gihugu cya Tanzania akomokamo. Uko akunda umuziki ni nako akunda kuryamana n’igitsindagore cyane, ubu noneho yerekanye amarangamutima ko akunda umukobwa witwa Mimi Mars.

Diamond ntajya yihishira mu gushidukira abakobwa batandukanye kandi bikarangira abahemukiye mu rukundo. Mu bakobwa barenga 11 bakundanye bose nta n’umwe barambanye, abo akaba ari: Rehema Fabien, Upendo Mushi, Aunt Ezekiel, Wema Sepetu, Penny Mungilwa, Jokate Mwengeleo, Jacqueline Wolpe, Hamisa Mobetto, Tunda Sebasien, Zari Hassan, Tanasha Donna n’abandi.

Diamond ari mu bahanzi bakunda abakobwa benshi

Mu marangamutima aherutse gushyira ahagaragara yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Diamond yerekanye ko akunda cyane Mimi Mars umuvandimwe w’umuhanzikazi Vanesa Mdee. Mimi Mars nawe ni umuhanzikazi mu gihugu cya Tanzania.

Diamond umugabo ufite abana bane, yemeye ko kuva kera yakundaga uyu mukobwa mwiza kandi akajya kwibaza impamvu atigeze akundana nawe . Diamond ati: “Nahoraga nkunda uyu mukobwa. Mu by’ukuri sinzi aho igihe cyanjye nari naragitereye nk’umuhungu wa Mama Dangote”.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here