Isoko rya City Valley n’akabari byitiranywa biri i Nyabugogo byafashwe n’inkongi y’umuriro

0
423
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ahagana saa sita z’amanywa kuri iki cyumweru tariki 6 Nzeri 2020, inkongi y’umuriro yibasiye isoko ry’imboga riherereye Nyabugogo rizwi nka City Valley ndetse n’akabari karyegereye kazwi nka City Valley ari nako baryitiriye.

Umunyamakuru wacu uri i Nyabugogo yavuze ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi yabereye mu murenge ni Muhima, mu kagali ka Nyabugogo, mu mudugudu w’Ubucuruzi

Abaturage babonye inkongi itangira ntibahuza, bamwe bavuga ko umuriro wavuye mu gice cy’ahari akabari abandi bakavuga ko byaturutse mu isoko.

Inzego zishinzwe kuzimya umuriro zahageze ariko umuriro ukomeje kwangiza cyane bimwe mu bice by’akabari ka City Valley.

Iryo soko ryegeranye n’iryo kwa Mutangana ryari rimaze iminsi rifunzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus nyuma y’abarwayi barigaragayemo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here