Isomere ubuhamya bw’Umuntu wanduye Coronavirus,uko bya mugendekeye

0
501
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus twese duhamagarirwa gukurikiza inama tugirwa na Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’izindi nzego bafatanyije.Kuri ubu hari abamaze kwandura ndetse na batarandura iki cyorezo nibyiza ko dufatanyiriza hamwe tukirinda gukwirakwiza iki cyorezo.Tukaba tugiye kubagezaho ubuhamya bw’Umugabo witwa Leon Chase wanduye Coronavirus.Leon Chase atuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mujyi wa New York.Akaba afite imyaka 47.

Ibikurikira ni ubuhamya bwa Leon Chase, nkuko yabyanditse  

Muraho! Bitandukanye n’abantu benshi mwumva bavuga ibitandukanye kuri coronavirus, ubwanjye nisanze ndwaye Coronavirus. Birashoboka cyane ko nshobora kuba narafashwe ku ya 3 Werurwe, natangiye kurwara nyuma y’icyumweru kimwe; narapimwe, nuko ibisubizo byanjye biza bibihamya tariki 17 Werurwe.

Coronavirus ibimeze nk’ibicurane ariko bikaze cyane kurusha ibindi byose negeze kugira,Kugira umuriro ukabije, gusimburana n’ ubukonje ku buryo nubwo nari nambaye imipira 3 bitambuzaga gutitira no gutengurwa maze amenyo agafatana.

Navuga ko ndi “umunyamahirwe”, ugereranije, kuko ubushyuhe bwanjye ntabwo bwigeze burenga dogere 102 Fahrenheit (390C), ariko nubwo bimeze bityo, numvaga umubiri wanjye waka. Byongeye, ibyiyumvo rusange mu mutwe wanjye nshobora gusobanura nko “kuremererwa”cyangwa” ibisa nk’ibicurane” bituma buri gikorwa cyose nkoze; yaba kugenda cg akazi numva bikomeye bidasanzwe.

Nyuma y’iminsi mike, nagize inkorora yumye cyane. Ariko na none, Mfite amahirwe kuko nta kubabara mu gatuza cyangwa ibibazo byo guhumeka nagize, byari gutuma banshyira mu bitaro.

Leon chase wanduye Coronavirus

Mu busanzwe ndi umuntu ukunda kurya cyane, sinigeze mbura ubushake bwo kurya byaje ubwo. Mu minsi ishize ni bwo nashoboye kwigaburira ikintu icyo ari cyo cyose, nabwo bike cyane.

Ku bw’amahirwe, nashoboye gucunga ibimenyetso byanjye, mfata Tylenol (iyi ni paracetamol), kandi ubuzima bwanjye busa nkaho bugenda bumera neza. Igice kibi cyane kandi kinkomereye, ni ukwirirwa mu rugo; numva ndwaye, kandi nta mbaraga mfite, nta kindi nkora uretse kwicara no gukorora gusa.

Nkuko nabivuze, Ndi umwe mu bagize amahirwe: Nkuko abaganga babivuga, birashoboka cyane ko nzamera neza!

Ariko mu nyizere, mwa bantu mwe: iyi virusi ni ukuri. Ushobora kuba utayishaka. Yewe utanashaka kuba umwe mu bayikwirakwiza mu bandi. Amahirwe menshi ahari ni uko abantu batandukanye bashobora kuba bayifite, kabone nubwo nta kimenyetso na kimwe waba uragaragaza (byashoboka cyane kuko ubwanjye natangiye kurwara maze icyumweru nshobora kuba narayanduye). Guma mu rugo, kandi ukarabe intoki zawe!

Ubuhamya bw’ukuntu bamupimye Covid-19

Nzi neza ko abantu benshi bibaza uko nashoboye kwipimisha. Namenye ko umwe mubari bari mu gitaramo cya Broadway nari nitabiriye yipimishije bakamusangamo Coronavirusi.Bitewe nuko nari nahuye nuwo muntu basanzemo Coronavirus hamwe nuko numvaga ntameze neza ndikwiyumvamo ibimenyetso nk’ibicurane byatumye njya kwipimisha COVID-19.

Muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus nibyiza ko twese dufatanyiriza hamwe mu kurwanya iki cyorezo dukurikiza inama batugira. Ni mu buryo bwo kukirinda ndetse no kwirinda kugi kwirakwiza.Niwirinda uzaba urinze na mu genzi wawe.

Src: www.quora.com


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here