Isuzuma ryo kureba ko amasomo muri za kaminuza zo mu Rwanda yasubukurwa

2
11305
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku munsi w’ejo hashize ku itariki ya 2 Nzeri 2020 twari twabagejejeho inkuru yari ifite umutwe ugira uti ‘HEC yatangaje amatariki na gahunda irambuye UR na kaminuza zigenga zizagenda zisubukuriraho amasomo’.

Gusa nyuma yo kubona amakuru ko kugeza kuri uyu munsi, Inama Nkuru Ishinzwe Amashuri Makuru (HEC) n’izindi nzengo zishinzwe uburezi mu makaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda nta gahunda n’amatariki bashyize hanze yo gusubukura amasomo yari yarahagaritswe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, twanditse inkuru ikosoro iyo yari yanditswe ejo hashize.

Kugeza kuri ubu usibye Kaminuza y’u Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gishize yari yatangaje ko nta gisibya mu gihe cy’ukwezi yagombaga kuba isubukuye imirimo, nta yandi makuru y’inzego zibishinzwe arasohoka atangaza amatariki nyirizina yitangira ry’amashuri.


Kuri twitter ,iyi kaminuza rukumbi ya Leta yari yagize iti,’’Abanyeshuri bishimire kumenya ko ubuyobozi bwa UR buri gutegura kwiga no kwigisha ifashishijwe ikoranabuhanga.Kaminuza y’u Rwanda iraba yongeye gufungura mu gihe cy’ukwezi .’’

Mu nkuru twari twabagejejeho twari twashyizeho itangazo ryari ryacicikanijwe ku mbuga nkoranyambaga ryagaragaraga ko rwasohowe na HEC, ririho amatariki amashuri makuru na kaminuza bitandukanye mu Rwanda azasuzumirwaho ko yiteguye gufungura amasomo.

Iryo tangazo ryagaragazaga ko ayo masuzumwa yarategenyijwe gukorwa hagati ya tariki ya gatatu n’iya cumi Nzeri muri uyu mwaka wa 2020.

Turasaba abanyeshuri gukomeza gutegereza gahunda bazagezwaho n’inzego zibishinzwe ku isubukurwa ry’amasomo.



SANGIZA ABANDI IYI NKURU

2 COMMENTS

  1. Let’s learn how we can live with this corona virus. Stopping schools from opening is not priority solution .reopening schools will help students to make a deep research on this pandemic.let’s back to school. Thank you.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here