Ivan Kagame, umuhungu wa Perezida yashyizwe mu butegetsi bwa RDB.

0
1984
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ivan Cyomoro Kagame, imfura ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame, yatangajwe mu bahawe inshingano zo kuba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB.

Izi nshingano zo kuba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi mu rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) yazihawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Muri Gicurasi 2018, Cyomoro yasoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubucuruzi (Master in Business Administration, ‘MBA’) muri Kaminuza yo mu Majyepfo ya Calfornia (University Of Southern Calfornia).

Ni kaminuza yigenga ya USC yatangiye muri 1880, imaze kuba ubukombe mu kurera abayobozi bakomeye ku isi mu bijyanye n’ubucuruzi n’andi masomo ajyanye nabwo 

Mu bandi bagize iyi nama y’ubutegetsi ya RDB harimo kandi Diane Karusisi usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali (BK),ubu akaba yabaye umwe mu bazaba bagize inama y’ubutegetsi ya RDB.

Abandi kandi bazafatanya na Ivan Kagame mu buyobozi bwa RDB ni Bwana Itzhak Fisher uzaba ari Perezida w’inama y’Ubutegetsi, hari kandi Evelyn Kamagaju uzaba ari Visi Perezida, hari kandi na none Alice Nkulikiyinka wagizwe ugize inama y’Ubutegetsi.Tutibagiwe kandi na Eric Kacou wagizwe nawe umwe mu bagize inama y’Ubutegetsi.

Nk’ukon twabivuze haruguru Ivan Kagame ni imfura ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.Yavutse mu mwaka wa 1990,bivuze ko ubu afite imyaka 30.Avukana n’abavandimwe be batatu(3) ari bo Ange Kagame,Ian Kagame na Brian Kagame.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here