Iyobokamana: Inkomoko z’indimi zose zo ku isi

0
287
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Isi kuva yaremwa hagaragayeho abantu bavuye ku muntu umwe bavuga ururimi rumwe kugeza ku gisekuru cya nowa, ibintu biteye ubwoba ni uko nyuma y’umwuzure abantu bagiye berekeza mu burasirazuba mu gihugu cy’i shinari bayobowe na Nimurodi igihangage akaba n’intwali ya kera idasanzwe wari munini ku isi.

Bahageze barabwirana bati twiyubakire umunara muremure tugere aho lmana iri ku ijuru umudugudu wacu umenyekane mu isi. Kandi batwika amatafari bayafatanisha ibumba baruwubaka.

lmana imanurwa no kureba umudugudu wubatswe n’umuntu iravuga aba bazagera ku byo bashaka ni ubwoko bumwe , none nibatandukane mu ndimi be kumvikana.Biba bityo umwe yabwira undi ntibyumvikane.

Birangira abantu bakwirakwiye mu isi buri bwoko buvuga ukwabwo ntibakomeza kubaka umunara w’i Babeli,ngiyo inkomoko y’indimi zikoreshwa ubu mu isi yose .

Uyu munanara w’i Babeli inyandiko nyinshi zawugarutseho kandi wabayeho koko.Iki gitekerezo cyakuwe muri Bibiliya

Niba iyi nkuru wayikunze igitekerezo cyawe gihawe ikaze tubwire tujye tukugezaho inkuru zakunzwe cyane n’izindi zitandukanye

inkuru yanditswe na MANIRIHO Sylvestre


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here