Jay Polly agiye gutaramira i Dubai

0
69
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki Nyarwanda agiye gukorera igitaramo i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iki gitaramo cyiswe East African Night cyatangajwe mu buryo butunguranye, giteganyijwe kuba tariki 19 Nzeri 2020.

Byitezwe ko kizabera ahitwa Venom Deira Club & Lounge aho kucyinjiramo bizaba ari ama AED 50, akabakaba ibihumbi 12 Frw.

Mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeri 2020 nibwo Jay Polly n’ikipe bari gukorana bya hafi berekeje i Dubai, aho bageze mu gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2020.

Uyu muraperi yerekeje i Dubai avuga ko ajyanywe na gahunda zo kurangura ibyuma bya Studio ye nshya agiye gutangiza i Kigali.

Jay Polly ari kugura ibyuma bya Studio yaba ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’ubw’amashusho (Audio&Video).

Iyi studio Jay polly agiye gufungura mu Mujyi wa Kigali, izaba igamije kumufasha gukora umuziki we neza no kuzamura abana bafite impano.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here