Joseph Habineza wahoze ari minisitiri yinjiye mu muziki akaba yitegura gusohora indirimbo ye ya mbere

0
340
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ambasaderi Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri yatangaje ko ari muri studio akora indirimbo ye nshya izajya hanze vuba aha.

Habineza usigaye ayobora Radiant Yacu, yasohoye amafoto ari muri studio, akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakeka ko ari gutebya.

Ayo mafoto Habineza yayaherekesheje amagambo agira ati “Ndi gufata indirimbo. Iraza vuba.”

Mu kiganiro na IGIHE, Amb. Habineza yagize ati “Nibyo ndi gukora indirimbo yitwa One Song One Nation, ivuga ko Abanyarwanda twese turi umwe, turi kumwe, ihuje ubutumwa na gahunda ya #Turikumwe dufite muri Radiant Yacu Ltd.”

Iyi ndirimbo avuga ko yayikomoye kuri gahunda ikigo ayobora cya Radiant Yacu Ltd gifite bise #Turikumwe, Ati” Iyo ushaka gutanga ubutumwa ukoresha uburyo bwose; wakoresha indirimbo wakoresha imikino, inzira zose zishoboka urazikoresha.”

Amb. Habineza yemeje ko iyi ndirimbo azayisohora nakomeza kubona ko abantu bayishaka cyane.

Ati” Abanyarwanda nibabanze banyereke niba bayikeneye njye ndayibaha, icy’ingenzi namaze kuyikora, ndahita nyisohora rwose.”

Habineza ntabwo yashatse gutangaza ubwoko bw’injyana indirimbo ye irimbyemo.

Yavuze ko nubwo benshi byabatunguye, kuririmba ari ibintu yakunze kuva kera. Ati”Kuva cyera ariko nkiri muto naracurangaga rwose, hari igihe umuntu aba afite impano ariko atarayikoresha.”

Abajijwe niba azahita akomerezaho gukora umuziki muri rusange, Amb. Habineza yagize ati” Byaba ari bibi se? abantu banyeretse ko bayikunze bakansaba n’izindi najya nyuzamo nkayikora da.” Abanyarwanda benshi bamenye Joseph Habineza nka Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria ndetse na rwiyemezamirimo nk’ukora makaroni zitwa ‘Pasta Joe’. Kuri ubu ni Umuyobozi w’ikigo cy’ubwishingizi Radiant Yacu Ltd.\


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here