Jules Ulimwengu yamaze kwerekeza muri Sunrise FC

0
244
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Rutahizamu wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Jules Ulimwengu akaba yamaze gusinya imyaka 2 mu ikipe ibarizwa i Nyagatare ,Sunrise FC akaba yatanzweho miliyoni eshanu z’amafranga y’ u Rwanda(5,000,000 frw).

Uyu rutahizamu byakwibazwa niba muri Sunrise azashobora kuguma kunyeganyeza inshundura nk’ uko yabikoraga mu ikipe y’Ubururu n’Umweru cyane ko yavuye muri Rayon Sports akunzwe bikomeye n’Abafana bayo.

Tubibutse ko atari ubwa mbere Ulimwengu azaba akiniye ikipe ya Sunrise ,kuko ari yo yari yaravuyemo ubwo yerekezaga mu ikipe ya Rayon Sports, icyo gihe ni na we wari uyoboye ba rutahizamu hano mu Rwanda muri sezo ya 2018-2019, yari igeze ku munsi wa 14 aho yari agejeje ibitego 9.

Aguzwe ngo age kuziba icyuho gishobora guterwa n’ igenda rya Babua Samson werekeje mu ikipe ya Kiyovu Sports .

Ulimwengu ubwo yari agikinira Sunrise

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here