Jules Ulimwengu yavuze ku byo kuva mu Rwanda atorotse n’urwibutso afite ku bafana ba Rayon

0
103
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports, Jules Ulimwengu, yanyomoje amakuru avuga ko yavuye mu Rwanda atorotse, nyuma y’uko ari mu bakinnyi b’Abarundi bakekwagwaho kugira indangamuntu y’u Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Ulimwengu Jules aheruka gusinyira Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Hari amakuru avuga ko nyuma yo kwamburwa indangamuntu y’u Rwanda, akabura ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2018/19, yasubiye mu Burundi atorokeshejwe kuko yari mu bari kubazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka.

Mu kiganiro , uyu mukinnyi watsinze ibitego 20 muri Shampiyona ya 2018/19, akarusha abandi ba rutahizamu mu Rwanda, yavuze ko ubwo yasubiraga iwabo atatorotse, ahubwo yagiye mu buryo bunyuze mu mucyo.

Ati “Si ukuri na gato, njye sinigeze nihisha ngo ntahe nyuze iy’ibusamo. Natambutse neza ndetse nsubirayo mu mahoro. Si ukuri rwose. Njye nta kibazo nari mfite cyo gusubira mu rugo, iyo mba mfitanye ikibazo n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka bari kumfatira ku kibuga cy’indege kuko ari ho nanyuze mbere ngiye mu ikipe y’Igihugu, kandi nari navuye ku Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka kuburana. Sinagiye n’indege, nagiye n’imodoka nziza, ndatambuka ndagenda.”

Ulimwengu wemeje ko hari ibiganiro yaherukaga kugirana na Sunrise FC, yavuze ko yashimishijwe no kugurwa na Gor Mahia ndetse by’umwihariko akaba azatozwa na Robertinho bakoranye muri Rayon Sports.

Ati “Byaranshimishije cyane kuba naraguzwe n’iyi kipe ikomeye kandi ishobora kugufasha kugera ku rundi rwego. Niteguye gukora cyane kugira ngo mbigeraho.”

“Byaranshimishije kandi kubona umutoza tuziranye aje hano, ni umutoza mwiza. Bizamfasha gukora neza kuko turaziranye kandi na we azi uko nshobora gukina.”

Uyu mukinnyi yavuze ko urwibutso afite ku bafana ba Rayon Sports ari uburyo bamuhaye amafaranga menshi nyuma yo gutsinda igitego ku mukino wabahuje na Police FC muri Gicurasi umwaka ushize.

Ati “Ikintu ntazibagirwa muri Rayon Sports ni umukino wa Police FC, aho bampaye amafaranga menshi, ni ibintu byantunguye kandi bishimishije. Gutwarana na bo igikombe cya Shampiyona nabyo ntibyari bisanzwe.”

Mu mpera za 2019, Ulimwengu yifujwe n’ikipe ya Shaanxi Chang’an Athletic yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bushinwa, ariko ntibyakunda ko ahakina kubera icyorezo cya Coronavirus.

Agaruka kuri ibi, yagize ati “Ibibazo byabaye mu Bushinwa ni uko ubwo nageragayo twakoze imyitozo igihe gito, bajya mu kiruhuko, nsubira mu Burundi. Hari mu minsi mikuru mu kwa 12, ubwo COVID-19 iba iraje, gusubirayo ntibyari gukunda.”

Ulimwengu yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2018, akinira Sunrise FC igice kibanza cya Shampiyona ya 2018/19 mbere yo kubengukwa na Rayon Sports yamuguze miliyoni 8 Frw.

Yatsinze ibitego icyenda mu mikino 13 yakiniyemo Sunrise FC mu gihe muri Rayon Sports yatsinze ibitego 11 muri Shampiyona n’ibitego bitanu mu Gikombe cy’Amahoro.

Inkuru ya IGIHE


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here