SANGIZA ABANDI IYI NKURU
Ikipe ya Juventus yaraye itwaye igikombe cya shampiyona yo mu Butaliyani nyuma yo gutsinda Sampdoria ibitego 2-0 byatsinzwe na Cristiano Ronaldo na Bernardeschi.
Ibi byahise bivuga ko Juve igize amanota 83 yanikira Inter na Atlanta zari ziyikurikiye mu gihe habura imikino ibiri gusa .
Iki ni igikombe cya cyenda iyi kipe itazirwa ‘umugore ushaje’itwaye yikurikiranya ndetse umutoza wayo Maurisio Sarri akaba aciye agahigo ko kuba ariwe mutoza ushaje kurusha abandi utwaye Serie A.
Cristiano Ronaldo bivuze ko abashije gutwara shampiyona mu bihugu bitatu bikomeye ari byo Ubwongereza ,Esupanye n’Ubutaliyani ibintu bikomeza gushimangira ubuhangange bwe.
Dore uko Juventus yishimiye igikombe nubwo nta bafana bari bahari.





SANGIZA ABANDI IYI NKURU